IGIHE

Erevan: Mushikiwabo yacinye akadiho mu gitaramo cyabanjirije amatora ye (Video)

1 11-10-2018 - saa 10:41, Uwiduhaye Theos

Minisitiri Mushikiwabo Louise yatunguye benshi ubwo yabyinanaga n’abahanzi bo mu Rwanda basusurukije umugoroba wabanjirije Inteko Rusange ya OIF

Mushikiwabo amaze iminsi i Erevan muri Arménie ahari kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Kuri uyu wa Gatanu, iyi nteko rusange izemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu itora hagati ya Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean usanzwe awuyobora.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, habaye igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo n’abanyarwanda baba muri Diaspora.

Bari barangajwe imbere na Nirere Shanel, Jean Pierre Ntwali [Jali], Francis Nkurunziza, Sammy Kamanzi na Ink; bataramiye abari bitabiriye mu mbyino gakondo.

Bagezemo hagati Minisitiri Mushikiwabo ajya kwifatanya nabo, agaragaza imbyino za Kinyarwanda yishimirwa ku rwego rwo hejuru na benshi.

Minisitiri Mushikiwabo yanditse kuri Twitter avuga ko yagerageje kubyina bya gakondo.
Ati “Ni amahirwe twabonye yo kugaragariza ubwiza bw’umuco wacu abagize umuryango w’abavuga Igifaransa. Nagerageje kubyina nk’umunyarwandakazi.”

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’icyari cyabaye ku wa Kabiri, aba baririmbyi bakagaragaza ubuhanga bakoresheje amajwi y’umwimerere ndetse n’ibicurangisho byiganjemo gitari, ingoma zigezweho na Viol.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
vivi 2018-10-12 01:25:14

URI INTORE MUBYEYI MWIZA, KANDI URI NYAMUGENDA MU BIMBERE
TURABIZI ABANYARWANDA UZADUHESHA ISHEMA.

Kwamamaza