IGIHE

Dusingizimana agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Culture International muri Afurika y’Epfo

0 4-08-2021 - saa 17:12, Nsengiyumva Emmy

Dusingizimana Furaha Appoline ni we mukobwa ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Culture International azabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 28 Ugushyingo kugeza tariki 4 Ukuboza 2021.

Miss Culture International ni irushanwa rigamije guhuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi, aba bamarana iminsi bigana bityo buri wese akagira ibyo amenya ku muco w’ibindi bihugu bitari icye.

Uyu mukobwa agiye kwitabira iri rushanwa atarigeze anyura mu ijonjora ry’imbere mu gihugu nkuko mu bindi bihugu byagenze.

Si ubwa mbere Dusingizimana agerageje kwitabira amarushanwa y’ubwiza nubwo yari ataragira amahirwe yo kugira iryo ajyamo.

Mu 2019 uyu mukobwa yasabye kwitabira irushanwa rya Miss Haritage International ryabereye muri Singapore ahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga y’itike y’indege imugezayo birangira atagiyeyo.

Iri rushanwa atabashije kwitabira u Rwanda rurifitemo amateka atari mabi kuko Bagwire Keza Joannah yaryitabiriye mu 2015, abasha kwegukana ikamba ry’Igisonga cya kane, mu gihe Mutoni Jane na we waryitabiriye mu 2016 yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 ryari ritarongera kubaho kubera impamvu zitandukanye. Mu 2019 Dusingizimana wari uryitabiriye abura itike imugezayo.

Irushanwa rya Miss Culture International rifite icyicaro muri Afurika y’Epfo ni rishya mu Rwanda.

Ntahagaragara amakuru ajyanye n’ibihembo bizahabwa abazegukana amakamba muri Miss Culture International.

Dusingizimana agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Culture International mrui Afurika y’Epfo
Mu 2019 yari yemerewe kwitabira Miss Heritage International, abura amafaranga y'itike imugezayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza