IGIHE

Dogo Janja yahishuye ko Uwoya yatumye azinukwa gukundana n’abakobwa b’ibyamamare

2 15-05-2019 - saa 14:57, Muvunyi Arsène

Umuraperi wo muri Tanzania Dogo Janja yatangaje ko yahuzwe gukundana n’abakobwa b’ibyamamare nyuma y’aho atandukaniye na Irene Uwoya wamamaye muri sinema nka Oprah.

Mu Ukwakira 2017 nibwo Irene Uwoya wahoze ari umugore w’uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru, nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, yakoze ubukwe bw’ibanga n’umuraperi witwa Dogo Janja.

Ubukwe bwa Dogo Janja na Irene Uwoya bwavugishije abatari bake bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo. Dogo Janja yari afite imyaka 24 mu gihe umugore yari afite imyaka 29.

Abantu bategereje ko Irene Uwoya asama baraheba nawe atangaza ko adateganya kongera kubyara vuba.

Muri uru rugo hatangiye kuvugwa intonganya zishingiye ku gucana inyuma, bishyira ku iherezo urugo rwabo rwamaze umwaka umwe.

Muri Gashyantare 2019 nibwo Dogo Janja yahishuye ko yamaze kubona undi mukobwa bakundana ariko Uwoya ye we ibye yakomeje kubigira ibanga.

Mu kiganiro yagiranye na +255 Global Radio, Dogo Janja yavuze ko nyuma ya Irene Uwoya yazinutswe kongera gukundana n’abakobwa b’ibyamamare.

Ati “Sinshaka gutereta umukobwa uzwi n’abantu benshi kuko ubwana bwanjye n’ubusore nabyishimishijemo neza. Ni byiza kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko ni bibi kubona umuntu mukuru akinisha umwana”.

Dogo Janja kandi yahishuye ko we n’umukunzi we mushya ubu biteguye kwibaruka imfura.

Ubukwe bwa Uwoya na ‘Katauti’ bwabaye kuwa 11 Nyakanga 2009. Aba bombi, batandukanye mu 2017, bafitanye umwana umwe witwa Krish Ndikumana.

Irene Uwoya yatumye Dodo Janja azinukwa gukundana n'ibyamamare
Irene Uwoya na Dogo Janja bakoze ubukwe mu ibanga urugo rusenyuka nyuma y'umwaka
Dogo Janja n'umukunzi we mushya baritegura kubyara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nakumiro 2019-05-15 10:33:34

YEWE WAKAGABO WE, NAKUGIRINAMA YOKWISUNGANA NA GAHIMA UMUGABO WA GAHONGAYIRE MUYAGIRANE UBUBWA BWANYU

2
hitimana 2019-05-15 08:44:26

Abantu baransetsa kabisa.Muli iki gihe,ibyo bita "kuba mu rukundo",akenshi usanga ari ukwishimisha mu gitanda gusa,bagatandukana mu gihe gito.Kuba imana ibitubuza,ntacyo bibwiye abantu.Niyo mpamvu nabo bituma batagira amahoro.Nkuko Reports nyinshi zivuga,abantu bishimye nyakuri,nubwo ari bake,ni abantu bumvira amategeko y’Imana kandi bakayishaka bashyizeho umwete.Abo nibo bazarokoka ku munsi w’imperuka,bakaba muli paradizo iteka ryose nkuko bible ivuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura paradizo.

Kwamamaza