IGIHE

DJ Marnaud yaririmbye amagambo 13 mu ndirimbo yakoranye na Malaika

1 20-08-2019 - saa 21:43, Muvunyi Arsène

DJ Marnaud ufatanya akazi ko kuvanga imiziki no kuririmba, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Reka Turye Show” yahuriyemo na Malaika Uwamahoro.

Hari hashize iminsi DJ Marnaud atumvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, dore ko yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi atandatu ashize.

Yagarukanye indirimbo yise “Reka Turye Show” yafatanyije na Maliaka Uwamahoro umenyerewe cyane mu buhanzi bw’imivugo.

Iyi ndirimbo irimo amagambo ashishikariza abantu kwirekura bakishima mu gihe basohotse bari kwica akanyota.

DJ Marnaud nubwo ari we nyir’indirimbo afata umwanya muto cyane kuko ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo gusa. Amagambo akoresha abarirwa ku ntoki.

Ni amagambi 13 ariyo “Party after patry Atchatchatacha ntubure ubwenge ba maso reka turye… talk to me”

Malaika Uwamahoro niwe waririmbye mu bitero byose by’iyi ndirimbo ifite iminota ibiri n’amasengonda 38. Atangira arapa ariko akananyuzamo akaririmba agace gato.

Mu magambo ye aba ashushanya umukobwa w’umunyabirori ugendana n’abandi bakunda kwinywera inzoga nyinshi n’itabi.

Malaika nubwo asanzwe azwi cyane bitewe no gukina ikinamico no kuvuga imivugo mu minsi mikuru ikunze kuba irimo abanyacyubahiro benshi ariko ajya anyuzamo akanaririmba.

Aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Stickn’2 U” yahuriyemo n’abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Mucyo, Kanaka, Angell Mutoni, Chase na Mike Kayihura.

“Reka Turye Show” ni indirimbo ya kane ya DJ Marnaud, nyuma Boku yakoranye na King James, Ribuyu yakoranye na DJ Pius na Bape yakoranye na Active igakundwa cyane.

Umva Reka Turye Show

DJ Marnaud yagarukanye indirimbo nshya yise Reka Turye Show
Malaika Uwamahoro yaririmbye mu ndirimbo ya DJ Marnaud
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mimi 2019-08-22 01:15:56

This chick my Goddddddd, she is talented in most of everything. Wowwwww
Big up Mailaka, you are making us proud. Turagukunda cyane kandi keep up gal...
lucky Christian Kayiteshonga, lol... If you know you know

Kwamamaza