Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete.

Ubwo Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 kuri iki cyumweru, Diamond yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona.

Ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye [akoresha utumenyetso tugaragaza agahinda n’amarira] urubyiruko rw’ubu tubwirwa ko ntacyo tumaze tunabwirwa ko tudakenewe mu bikorwa byo kwamamaza, ntabwo duhabwa agaciro. Icyo twavuga turagushimira n’ubwo tubabaye.”

Diamond nubwo yavuze ibi, ni umwe mu bahanzi bakundwa na Magufuli kuko muri Werurwe 2017 yigeze kumutungura ahamagara mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo Clouds Tv, amusaba gushyigikira umuziki.

Gusa ntiyoroheye abahanzi kubera ibiyobyabwenge ndetse hari indirimbo zimwe na zimwe ubu yahagaritswe gucurangwa, bivugwa ko zihabanye n’umuco wa Tanzania. Hari kandi amategeko ahana abashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Jakaya Kikwete yayoboye Tanzania guhera mu 2005 kugeza mu 2015. Kenshi yagiye atumira Diamond n’abandi bahanzi babaga bafite ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho agasangira na bo ku meza.

Kikwete na Diamond ni inshuti cyane
Kikwete na Diamond ni inshuti cyane
Bajyaga bahura mu bihe bitandukanye
Bajyaga bahura mu bihe bitandukanye
Diamond avuga ko abahanzi baheruka kwishima ku ngoma ya Kikwete
Diamond avuga ko abahanzi baheruka kwishima ku ngoma ya Kikwete
Abahanzi bakumbuye Kikwete
Abahanzi bakumbuye Kikwete
Diamond avuga ko ku ngoma ya Magufuli abahanzi babwirwa ko nta gaciro bafite
Diamond avuga ko ku ngoma ya Magufuli abahanzi babwirwa ko nta gaciro bafite