IGIHE

Diamond Platnumz yasesekaye mu Rwanda(Amafoto)

4 16-08-2019 - saa 08:35, Muvunyi Arsène

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yageze mu Rwanda, mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Kanyaga’ yageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2019.

Yakiriwe na Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters yateguye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru uyu mugabo wiyita Chibu yavuze ko azanye ibishya byinshi kandi yizeye kwizihirwa hamwe n’abanyarwanda.

Diamond afitanye ikiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo mbere y’uko yerekeza i Bujumbura aho afite igitaramo akabona kugaruka i Kigali.

Ategerejwe mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 muri Parking ya Stade Amahoro.

Azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ wanyuze mu bindi bitaramo byose, Intore Masamba, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon , Bull Dogg, Bruce Melodie, Sintex na Bushali ukunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa “Nituebue”.

Kizitabirwa kandi n’ Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ naryo rizagaragara muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi mu bakunda umuziki.

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urundi rugendo yahagiriye muri Mutarama 2018 aho yari aje muri gahunda ze bwite. Mu 2017 nabwo yari yahaje mu gitaramo cyabereye i Nyamata cyiswe Rwanda Fiesta yahuriyemo na Morgan Hertage bo muri Jamaica n’abandi.

No mu 2015 yataramiye i Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza uwo mwaka. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri wari umkunzi we.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Kwinjira muri iki gitaramo yajemo mu Rwanda ni amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere n’ibihumbi 20 Frw ku bazayagura ku munsi w’igitaramo, abazakirebera mu myanya isanzwe bazishyura 5000 Frw.

Amatike ari kugurishirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu maduka ya Canal+ kuri KCT, UTC no kuri CHIC; i Remera ni imbere ya Stade Amahoro no kuri Restaurant ya Tam Tam i Nyamirambo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro 2019-08-16 20:50:32

Uyumugabo numunyabikabyo peee, noneho arantangaje yambaye agatamvaro , muminsi itaha izambara iki?

2
gatare 2019-08-16 11:21:36

Ibi ni amakabyo!!! Wagirango si umuntu nkatwe.Mu Gifaransa kiza baliya bamurinze babita “Gorilles†.Cyorora birashimishije kureba bino bikabyo bafite.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana†nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

3
Kiki 2019-08-16 04:38:26

Nukuri njye nibaza impamvu twitabira ibirori cyane ariko ibifitiye igihugu akamaro bigasinzira,nkubu njye mfite igitekerezo cyo kwhutisha iterambere tutarindiriye gahunda ya leta,twajya dukora one dollar compain buri mezi 6 tukareba frw avuyemo tukiyubakira nkiyi mihanda yibitaka iri mu mugi,za Muhima,nahandi hasigaye inyuma mu majyambere,ubutaha tukaremera abo mu cyaro batagira kivurira,ubutaha tukubaka ibitaro bikomeye muri buri ntara ku buryo abo mu ntara batabyiganira Faysal na CHK ku mpyiko nizindi ndwara zakavuriwe mu ntara,twakabyikoreye kuko tuba tukiri mu bihugu biri munzira yamajambere,bizatinda kutugeraho leta ntiyabyifasha,ariko izo Projet leta zizizane tuyihe frw bive mu nzira twihutishe iterambere.Murakoze cyane

4
Écologie 2019-08-16 04:01:20

Ariko abashinzwe ibidukikije bakagombye kubaza uwo mu bouncer niba amategeko amwemerera gukandagira izo ndabyo.(nkuko biri kw’ifoto.

Kwamamaza