IGIHE

Diamond Platnumz yageze muri Tanzania avuga imyato Kigali Arena

3 19-08-2019 - saa 08:05, Muvunyi Arsène

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz wakoreye igitaramo i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, yasubiye iwabo avuga imyato ya Kigali Arena, asaba Perezida John Pombe Magufuli kububakira inyubako nk’iyi.

Diamond Platnumz yataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2019 mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro.

Mbere y’uko ataramira abanyarwanda, yabanje gusura inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena Arena iheruka gutahwa mu minsi mike ishize.

Ubwo yari ageze muri Tanzania Diamond Platnumz yanze kuripfana avuga ko yatangajwe n’inyubako ya Kigali Arena yabonye mu Rwanda

Ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

Diamond yasabye Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri kubafasha nabo kubona inyubako nk’iyi ishobora gufasha abahanzi badafite ahantu heza ho gutaramira.

Ati “Imana ikomeze kudufasha, ihe imbaraga perezida wacu n’umutima wo gukorera igihugu atwubakire Arena natwe twishime.”

Diamond Platnumz nawe yavuze aramutse abonye ubutaka bwo kubakaho, afite ubushobozi bwo kwizamurira inyubako nk’iyi.

Kigali Arena ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 09 Kanama 2019 hanirwamo imikino ya Basket ball yahuje APR WBBC na The Hoops na REG na Patriots.

Diamond yasuye Kigali Arena atangarira ubwiza bwayo
Diamond Platnumz yatemberejwe muri Kigali Arena n'umuyobozi wa EAP yateguye igitaramo, Mushyoma Joseph
Inyubako ya Kigali Arena yatangaje Diamond Platnumz
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kay 2019-08-19 07:01:04

Ariko aka gahungu ntimiyemera ye ngo abonye ubutaka yakubaka imeze nkayo nivibugu me ntikirabishobora nkanswe rubebe

2
albert 2019-08-19 02:35:35

erega tumaze kwiteza imbere uwacu

3
Roger Karangwa 2019-08-19 02:17:29

Yeee, uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. reka bajye babituvugira. abanyarwanda tugomba gufatanya tugashimira Imana yaduhaye ubuyobozi tutigeze tugira narimwe kuva hajyaho repubulika! mpamya ko abayobozi nka Paul kagame Urwanda rubaheruka mubihe byakera bya abami Urwanda rwagize bakomeye! God bless our country, bless our leaders.... [DICTIONARY FLAG]

Kwamamaza