Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

2 12-03-2018 - saa 15:41, IGIHE

Davido uherutse gutaramira mu Rwanda bigaherekezwa n’amakuru yavuzwe ko hari Abanyarwandakazi yagiranye na bo ibihe byiza, yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa hagati ye n’umukunzi we.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke yaje i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2018, bucyeye bw’aho kuwa Gatandatu yakoreye igitaramo kuri Stade Amahoro mu mvura y’umuvumbi.

Muri iyo minsi yaje i Kigali iwabo muri Nigeria ku mbuga nkoranyambaga havuzwe inkuru z’urudaca ko ‘we n’umukunzi we bacana inyuma’. Davido mu kunyomoza aya makuru n’ibindi byamuvuzweho mu minsi ishize yanditse kuri SnapChat ko ‘ibyo gucana inyuma atajya abikora’.

Yarabanje yandika ko maso ye aryoherwa cyane no kureba abakobwa b’ikimero gusa ngo bigarukira ku kubitegereza gusa. Yagize ati “Nkunda cyane kureba abakobwa mu majipo. Mana!”

Davido yongeyeho ati “Sindaca inyuma umukunzi wanjye ariko nkunda kureba amajipo[abakobwa] aca imbere yanjye. Njye ntabwo ndi umugabo ucana inyuma, nkunda cyane umukunzi wanjye Chioma.”

Ibi Davido yabihakanye mu gihe abakobwa bivugwa ko yakururanye na bo mu Rwanda na bo bagaramye aya makuru. Shaddy Boo uri mu bavuzweho gusangira ibyishimo na Davido mu ijoro ryakurikiye igitaramo cye, yabwiye KT Idols ko ‘icyabaye hagati yabo ari ukwishimana mu kabyiniro’ gusa.

Yagize ati “Umva, aho ngaho waba unyinjiriye mu buzima cyane ntacyo nabivugaho ariko ibintu byose baba bavuga nibyo bihimbira kugenda nkasabana na we ntabwo biba bivuze ko ari ukuryamana na we.”

Shaddy Boo ari mu bavuzweho kugirana ibihe byiza na Davido

Davido afite umukunzi witwa Chioma Avril Roland, bivugwa ko yiga muri Kaminuza ya Babcock University. Uyu mukobwa yagaragaye kenshi ari kumwe na Davido haba mu bitaramo byahuje umuryango w’uyu muhanzi ndetse yanamuherekeje mu gitaramo aheruka gukorera mu Bwongereza.

Davido akiva mu Rwanda yakomereje i Kinshasa, aha yahavuye atangiye umushinga w’indirimbo yafatanyije na Koffi Olomide. Aba bombi bashyize amashusho hanze berekana ko bahuje imbaraga muri studio itaravuzwe izina muri RDC.

Davido n'umukunzi we Chioma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pierrot 2018-03-12 15:27:07

Ubundi se mutamurenganije murabona ubwiza bwa shaddy boo butamucumuza?

2
Mbabazi 2018-03-12 13:57:48

Turasaba Ministeri yumuco mu Rwanda guhagarika abana ba bakobwa bakora ibintu byokubyina bahena bihenura uwo sumuco mwiza murubyiruko . Iki gihugu gifite abakiyobora rero ubuyobozi bwiza bwindangagaciro Niba bunaniranye mwegure. Umukobwa shadooo boo ntazajya yambara ubusa imbere yabana babakobwa bakiribato ngo nakora Ibyo yishakiye mukabireba mugaceceka ngo hanyuma muvuge ngo mufite akazi mukora nango intangarugero nziza mutanga. Mugomba kumuhagarika na group ye mumaguru mashya Ibyo bintu ntibakabikorere mu Rwanda rurangwa numuco Niba baba bashaka kwambara ubusa Nango guhena mu Public bajye mubindi bihugu apana mu Rwanda.
Kuko shadoo boo arakora ibintu yakmbaye ubusa buri buri mukamurebera mugaceceka. Minister wumuco Ibyo bintu gira icyo ubikoraho vuba nabwangu

Kwamamaza