Comedy Knights igiye gukora igitaramo cya mbere cy’urwenya mu Mujyi wa Musanze

2 15-05-2018 - saa 15:26, Dusabimana Aimable

Abanyarwenya bagize Comedy Knights bateguje abatuye mu Mujyi wa Musanze guseka no gutembagara mu gitaramo cya mbere bagiye kuhakorera gitegerejwe ku itariki 26 Gicurasi 2018.

Iki gitaramo cyiswe ‘Musanze Gold Comedy Night’ kizabera muri Fatima Hotel cyitezwemo urwenya rudasanzwe ndetse n’umuziki uzasusurutsa abazacyitabira.

Mu kiganiro na Comedy Knights, batanze umusogongero w’ibyo bazerekana muri icyo gitaramo bateguza abatuye mu Mujyi wa Musanze gususuruka bidasanzwe mu bitwenge byinshi.

Michael Sengazi uri mu bagize Comedy Knights yagize ati “Impamvu ni uko dushaka kujyana ‘Comedy’ mu bindi bice bya hano mu gihugu […] Tugiye gukorera hariya kubera ari umujyi umaze gutera imbere kandi ufite ibintu byinshi byiza biriyo.”

Yakomeje agira ati “Ni ahantu dukunda cyane tukaba dushaka no guhura n’abantu baho tukabasusurutsa. Ni igitaramo cya mbere cy’urwenya kigiye kubera i Musanze.”

Yongeyeho ko bashaka no kuzagurira ibikorwa mu yindi mijyi yunganira Kigali mu Rwanda ariko bakaba barifuje gutera intambwe ya mbere bahereye i Musanze.

Usibye imikino y’urwenya n’amashyengo ya Comedy Knights muri icyo gitaramo, abazitabira bazanasusurutswa n’umunyarwenya Clapton Kibonge umenyerewe muri Seburikoko ndetse banataramirwe na Social Mula n’aba Djs bazavanga umuziki mu buryo bususurutsa abantu.

Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku 2000 Frw ku bazagura amatike mbere, abazayagura ku munsi w’igitaramo bazishyura 3000 Frw naho abo muri VIP bishyure 5000 Frw.

Comedy Knights ni itsinda ryashinzwe mu 2010, rimaze kwerekana ubuhanga mu bakora ibiganiro n’ibitaramo byo gusetsa abantu, rigizwe na John Muyenzi “Babu”, “George” Birungi, Tuyisenge Jean “Divin”, “Michael” Sengazi, “Joshua” Kamirindi na “Jerome” Migisha urimo nk’umujyanama mu bikorwa bakora.
Ikiganiro n’abagize Comedy Knights

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rwanda 2018-05-16 02:21:39

inkuru yanyu ntiyuzuye neza kuko ntitubona aho ama tickets agurirwa.

2
kariza 2018-05-15 09:25:27

nkunda aba basore peee

Kwamamaza