IGIHE

Chris Brown yanze kwitaba urukiko mu rubanza ashinjwamo gufata umugore ku ngufu

2 28-05-2019 - saa 18:25, Muvunyi Arsène

Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yanze kwitaba ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwamutumiye mu nama y’imbonankubone yagombaga kumuhuza n’umugore umushinja kumufata ku ngufu.

Uyu mugore w’imyaka 24 yavuze ko Chris Brown ari kumwe n’umurinzi we n’inshuti ze bamuhohoteye ubwo bari muri hoteli yitwa Madarin Oriental mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.

Icyo Chris Brown yarafashwe arafungwa ariko ahita arekurwa nyuma yo gusanga nta cyaha kimuhama.

Uyu mukobwa yanze kuva ku izima arongera ararega bituma Chris Brown ahamagazwa na polisi kugira ngo yisobanure ariko ntabwo yigeze yitaba.

Umunyamategeko akaba n’Impirimbanyi y’Uburenganzira bw’Abagore, Grolia Allred, ari nawe uhagaririye urega yavuze ko kuba Chris Brown atitabye ari amahano.

Yagize ati “ kuki atigeze aza uyu munsi? Atekereza ko ari hejuru y’amategeko y’u Bufaransa. Atekereza ko ubutabera bw’u Bufaransa ari byendagusetsa? »

Abanyamategeko b’uyu muhanzi w’icyamamare bavuga ko umukiliya wabo ari umwere bakemeza ko iki kirego kigamije kumusebya.

Umunyamategeko ushinja Chris Brown afite amateka akomeye mu manza z’ibyamamare aho anaburanira abagore bavuga ko basambanyijwe na R. Kelly.

Yahagarariye kandi umugore washinjaga Chris Brown kumufata ku ngufu mu birori byari byabereye mu rugo rwe mu 2017. Yibajije niba yanze kwitaba kuko yamutinye.

Ati “ Yamenye ko ndi buze kunganira umukiriya wanjye? Ese yantinye ni yo mpamvu yahisemo kutitaba.”

Chris Brown yakunze gufungwa cyane guhera mu 2009 ubwo yakubitaga uwari umukunzi we Rihanna. Tariki ya 9 Gicurasi 2014 yakatiwe iminsi 131 y’igifungo gusa yaje kurekurwa amazemo 109 gusa. Yafunzwe kandi azira kutubahiriza ibihano yahawe kubera gukubita Rihanna.

Mu 2017 nabwo yatawe muri yombi na polisi akurikiranyweho gutunga umukobwa imbunda. Icyo gihe yarekuwe atanze ibihumbi $250.

Chris Brown yanze kwitaba ubutabera bw'u Bufaransa
Gloria Allred wunganira ushinja Chris Brown
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mahoro jack 2019-05-29 01:49:44

@gatare: aba stars n’abayehova mwese ahubwo muri kimwe, kuko uretse sex umenya ntayindi topic mugira. Isi iriho kandi iberaho ibintu byinshi si ubusambanyi gusa. Muhora mu ndirimbo imwe ngo y’ubusambanyi, isi ... na paradizo byanyu ni aho bigarukira!

2
gatare 2019-05-28 11:51:00

Aba Stars na sex wagirango ni itegeko.Muzi ukuntu Diamond,Ronaldo,etc...bahora bashinjwa n’abagore.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Kwamamaza