Chorale Illuminatio igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ivutse

9 15-05-2018 - saa 09:24, Cyprien Niyomwungeri

Chorale Illuminatio ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Paroisse Universitaire Saint-Dominique), igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze yogeze ubutumwa binyuze mu muziki wanditse mu buryo bw’abahanga.

Mu 1968 nibwo Chorale Illuminatio yavukiye mu Karere ka Huye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ishingwa yitwa Chorale de l’Université, ngo ifashe abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza basengeraga muri Paruwasi St Dominique.

Ibirori byo kwizihiza Yubile nyir’izina bizaba ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018, bikazabimburirwa n’igitambo cya Misa kizatangira saa tatu za mugitondo kuri Paruwasi St Dominique muri Kaminuza i Huye.

Nubwo ibirori bizaba kuri iyi tariki, mbere y’aho kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, Chorale Illuminatio, izakora igitaramo muri Auditorium ya Kaminuza i Huye kikazatangira saa cyenda z’amanywa.

Ibyo wamenya kuri Chorale Illuminatio

Chorale Illuminatio yizihiza Yubile mu nsanganyamatsiko igira iti “Nzaririmbira Nyagasani iminsi yo kubaho yanjye yose”, kugeza ubu ntabwo abayitangije bazwi kuko inyandiko zangiritse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alexis Nizeyimana, wayiririmbyemo akaba n’umuhuzabikorwa mu gutegura Yubile, yabwiye IGIHE ko mbere ya Jenoside bitewe nuko abanyeshuri bigaga muri Kaminuza bari bake, abayiririmbagamo wasangaga abenshi ari abavuye muri za Seminari cyangwa za Koleji ziga muzika yanditse (Solfège).

Ibi ngo byatumye igira abahimbyi benshi ndetse ifasha n’abakristu gusenga banezerewe no gushikama mu kwemera.

Yagize ati “Yagize abahimbyi benshi bo muri icyo gihe, ikundisha n’abantu b’abanyabwenge baciye muri Kaminuza ubwoko bwa muzika yanditse, inafasha umuryango wa Kaminuza gusenga neza, kuko bakoraga Misa ziteguye neza, ziririmbye kandi zicuranze neza ku buryo byafashaga no mu gukomeza ubukristu muri Kaminuza.”

Kimwe n’izindi nzego, Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe Chorale Illuminatio, kuko bamwe mu bayiririmbagamo bahitanywe na yo, abandi bagahunga.

Ubwo amasomo yasubukurwaga muri Kaminuza Jenoside imaze guhagarikwa, iyi Chorale yongeye kubyutswa ndetse ishinga imizi irahama. Mu 2001 ubwo habaga amarushanwa y’amakorali mu gihugu, yabaye iya mbere itwara igikombe, mu 2003 iba iya kabiri nabwo itwara igikombe cya korali ya kabiri.

Ibi bikombe byiyongeraga ku cyo yatwaye mu 1987 mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge.

Guhera mu 2012 yatangije amarushanwa ngarukamwaka y’amakorali yo mu bigo by’amashuri yisumbuye, aho yahereye mu karere ka Huye ubu akaba amaze kugera mu ntara yose y’Amajyepfo. Hari kandi ibitaramo ngarukamwaka by’indirimbo zanditse mu buryo bwa gihanga, nabyo bikorwa buri mwaka.

Inzira iracyari ndende

Kugeza ubu Chorale Illuminatio ifite abaririmbyi hafi 170 n’abagize ihuriro ry’abayibayemo bagera kuri 360. Ifite Album ebyiri yakoze mu 2006 no muri 2016.

Nizeyimana avuga ko yaba Chorale ndetse n’ihuriro bafite inzozi z’uko amarushanwa y’amakorali yo mu bigo by’amashuri yagera mu gihugu hose kuko afite akamaro kanini.

Bamwe mu bagize ihuriro rya Chorale Illuminatio ubwo bahuriraga i Kigali mu 2017

Yagize ati “Aya marushanwa afasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye gukomeza gucengera muzika yanditse. Twumva byazamuka bikagera ku rwego rw’igihugu.”

Yongeraho ko bari kwiga ku mushinga w’uburyo muzika yanditse yakomeza gutera imbere, ikigishwa n’abato, binyuze mu bufatanye n’amashuri cyangwa mu gushyiraho amashuri yihariye.

Yagize ati “Iyi muzika yanditse ni ubukungu yaba ari igihugu n’Isi bifite, iyo bihuye n’umuco nk’uwacu tuba dufite indirimbo nziza cyane.”

Asaba ababishinzwe ku rwego rw’igihugu gukora uko bashoboye iyi muzika igatera imbere kuko ni bumwe mu bundi buryo bushobora guhangira imirimo abakiri bato, bakajya bakora iyi muzika bayizi, bazi kuyisoma, no kuyandika bakayoherereza n’abandi, bukaba ubundi buryo bwo gucuruza bimwe mu bikomoka ku muco nyarwanda.

Chorale Illuminatio ni ingobyi

Nizeyimana avuga ko Chorale Illuminatio ari ingobyi yahetse abahanzi benshi ba muzika yanditse, yaba mbere ya Jenoside na nyuma yayo. Mbere ya 1994, yanyuzemo abahanzi nka Kayigamba Jean de Dieu, Havugimana Déogratias, Munyaneza Evergiste, Nsengumuremyi Gaspard, Habincuti Oreste, Nsabiyumva Pastor Bonus na Ilyivuze Sixbert.

Nyuma ya Jenoside abayinyuzemo bazwi cyane ni Dr Byiringiro Jean Claude wanayiyoboye imyaka myinshi, Dr Alfred Ngirababyeyi, Dr Dominique Savio Mugenzi, Benjamin Mushinzimana, Ngabo Janvier, Dr Ignace Hakizimana n’abandi.

Buri mwaka Chorale Illuminatio ikoresha igitaramo cy'indirimbo
Chorale Illuminatio igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 50
Chorale Illuminatio izwi mu ndirimbo zicuranze zikaririmbwa mu buryo bw'abahanga
Chorale Illuminatio mu 2006
Igikombe cya Chorale ya mbere mu gihugu mu 2001
Ubwo yegukanaga igikombe cya Chorale ya kabiri mu gihugu mu 2003
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa 2018-05-16 11:05:12

Didi ntugire impungenge ko Illuminatio ifitanye isano na Illuminati rwose ntaho bihuriye pe, Kaminuza Nkuu y’ U Rwanda ishingwa yari ifite slogan cg se ikirango kivuga ngo Illuminatio et Salus Populi bivuze urukuri n’ agakiza bya rubanda.
Salus Populi niba ujya uyumva ni aho yakomoye izina na korali nayo ifata iryo ry’ urumuri urumva ko nta mahuriro na Illuminati

2
emmanuel 2018-05-16 07:00:39

kuri wowe witwa Didi Illuminatio ntaho ihuriye na illuminati ni amagambo abiri atandukanye Illuminatio ni ijambo ry’ikilatini risobanura urumuri. Ngira ngo uribuka ko n’intego ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari Illuminatio et salus populi bisobanura urumuri n’agakiza ka Rubanda. ntekereza rero ko bitandukanye na illuminati

3
Ferdina 2018-05-16 03:31:03

Yubile nziza kuri Chorale Illuminatio n’umuryango wose w’abayigize! Kandi nasaba ababifite mu nshingano ko intambwe yateye yo gushyigikira abakiri bato mu guteza imbere umuziki wanditse babyitaho bakarushaho kubashyigikira.

4
Didi 2018-05-15 22:41:26

Ark se kuki yitwa illuminatio?? Ubwo ntasano bifitanye na illuminati???ibintu byashinzwe nabazungu nukujya mubyitondera mbona baba bashaka kuturoha gusa!!

5
Jerome 2018-05-15 16:19:40

Iyi chorale ninziza rwose nta wutakwifuza kuzaza kubana namwe muribibirori nizereko twese iriya tariki tuzaba duhari tukifatanya niyi chorale gusingiza imana

6
Samuel 2018-05-15 10:34:23

Iyi chorale ni nziza bafite album yabo yitwa ¨Ibisingizo n`ikuzo¨ ndahamyako iri muri album za chorale catholic iririmbye neza. Muzayigure mwiyumvire namwe

7
Kaki 2018-05-15 07:15:04

ESE kuki ecole d’art nyundo
Idashyiramo akabaraga ngo izamure uyumuziki????

8
Kalisa 2018-05-15 03:19:28

Twajyaga twibeshya ko Kigali aritwe tugira ibiryoshye gusa ariko biragaragara ko Amajyepfo ahatsa umuziki (uyu wandikwa ku manota) Nyarwanda. Birakwiye ko amarushanwa yo mu bigo byisumbuye yashyiramo imbaraga uyu muziki ntuzazimire rwose pe. Harakabaho Illuminatio

9
Kalisa 2018-05-15 03:15:20

Ni ukuri iyi chorale ni nzima pe!

Kwamamaza