IGIHE

Charly & Nina bavuze uko bigiye kuri Kayirebwa na Kamaliza

1 13-06-2019 - saa 10:57, Uwiduhaye Theos

Itsinda rya Charly & Nina ryakomereje ubukangurambaga rimaze iminsi ritangiye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Monika Kibangu mu Karere ka Muhanga.

Ubu bukangurambaga aba bakobwa baherutse gutangiza bugamije gufasha abana b’abakobwa kwirinda ibishuko bitandukanye no kubabwira bimwe mu byo banyuzemo byabafasha mu guhanga icyerekezo cy’ejo hazaza.

Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho aba bakobwa bakiranywe urugwiro n’abanyeshuri bo muri iki kigo bari bafite amatsiko yo kubabona.

Uhagarariye abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Monika Kibangu, niwe watanze ikaze ndetse na bamwe mu banyeshuri berekana impano zitandukanye zishimiwe n’aba bahanzi.

Mu byo aba banyeshuri bibanzeho ni ugutanga ubutumwa bwabo mu mikino yo gusetsa, imbwirwaruhame n’imbyino byose bifite insanganyamatsiko zivuga ku cyorezo cya SIDA, ibiyobyabwenge, inda zitateguwe kuva mu ishuri n’ibindi.

Charly & Nina bahaye impanuro nyinshi abana b’abakobwa bababwira uko bakomeza guhatana kandi ntibacike intege mu byo bakora kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Bati “Mugume mu ishuri kandi mufate umwanya mumenye icyo mu by’ukuri mushaka kuzakora mu buzima kizababeshaho, mujye kure y’ibyabarangaza bibi kandi mwirinde abantu babaha iby’ubuntu ntacyo mupfana.”

Mu bibazo byabajijwe Charly & Nina hari umwe mu banyeshuri wabajije Nina igihe umukobwa yatangira kwerekana impano ye, amusubiza ko ibyiza ari uko yaba amaze gusoza amashuri ye nibura yisumbuye.

Mu bindi babajijwe ni abahanzi bafatiraho urugero basubiza ko ari Cécile Kayirebwa na Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza mu muziki w’u Rwanda.

Bavuga ko hari byinshi bagiye babigiraho byafashije mu rugendo rw’umuziki wabo ngo babe bageze aho bari uyu munsi.

Iki gikorwa cyashyizweho akadomo n’igitaramo aba bakobwa bakoreye muri iri shuri bakishimirwa ku rwego rwo hejuru mu ndirimbo zabo zitandukanye zamamaye.

Kuva ku wa 10 Kamena 2019, nibwo Charly & Nina batangiye igikorwa cyabo kijyanye na gahunda ya #1000girlsiwacu mu bukangurambaga ku bana b’abakobwa bari mu mashuri yisumbuye.

Ubu bukangurambaga ni ubwo kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA, inda zitateguwe, imirire mibi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kuva mashuri, ibiyobyabwenge n’ibindi bikunze kwica ejo hazaza h’urubyiruko.

Iri tsinda riri gufatanya muri ubu bukangurambaga na Arthur Nation y’Umunyarwenya Arthur Nkusi, Kasha icuruza ibikoresha by’isuku by’abagore, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB).

Abakobwa bafite ibibazo by'amatsiko kuri Charly & Nina no ku bindi baganiriyeho bahawe umwanya wo kubaza
Abanyeshuri babanje kwerekana impano zitandukanye mu mikino
Abanyeshuri bahawe impano z'ibikoresho by'isuku bya Kasha
Nina yavuze ko igihe umukobwa yatangira kwerekana impano ye ari ubwo yaba amaze gusoza amashuri nibura ayisumbuye
Akanyamuneza kari kose kuri Charly & Nina
Charly & Nina basoje gutanga ikiganiro baririmbiye abanyeshuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kim 2019-06-13 07:16:45

ariko ntimukabeshye niba muba mushaka kwandikwa ntigahimbe inkuru, mwe muvuga ko mwigiye kuri kamaliza , cG KAYIREBWA mwigeze muhurira mubimansuro mwabyinagamo ubwo mwabyiniraga ba mako nikoshwa? mwabigiyeho iki? Loosers

Kwamamaza