IGIHE

Byumvuhore yishimiwe mu gitaramo yakoreye i Huye aho yatangiriye kwiga gitari (Amafoto)

0 7-09-2019 - saa 16:46, Prudence Kwizera

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste yeretswe urukundo n’abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ya Padiri Frainpont Ndagijimana washinze Ikigo cya HVP Gatagara yakoreye i Huye.

Iki gitaramo cyabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri 2019 cyitabirwa n’abiganjemo abakuru n’ababagwa mu ntege.

Cyatangiye saa Moya z’umugoroba kibimburirwa na Korali Ijuru ya Cathédrale ya Butare imaze kubaka amateka akomeye mu Mujyi wa Huye.

Korali Ijuru yatangiye isusurutsa abitabiriye igitaramo bagera kuri 500 mu ndirimbo zayo nka ‘‘Kuko uri igihangange’’, “Bound For the Promised Land”, “Gloria (Mozart)” n’izindi.

Yakurikiwe n’Umuhanzi Byumvuhore wageze ku rubyiniro yakirizwa amashyi y’urufaya, Abanye-Huye bamugaragariza ibyishimo byinshi byerekana ko ari we bari bategereje.

Byumvuhore akigera ku rubyiniro yabasuhuje ababwira ko yishimiye gutaramira i Huye kuko ari ho yatangiriye kwiga gitari.

Yagize ati “I Huye muraho muraho neza? Nishimiye gutaramana namwe muri uyu Mujyi wa Butare kubera ko ubundi njya gukora kuri gitari bwa mbere nigaga kuri Kamena [hano h’epfo].”

Yahise ahera ku ndirimbo ye yise “Karoli’’ yahagurukije benshi bayiririmbana na we ari nako babyina kugeza irangiye.

Yacuranze icyiciro cya mbere kigizwe n’indirimbo zigera kuri 15 afata akaruhuko gato. Muri icyo gihe Korali Ijuru yakomeje gutaramira imbaga y’abitabiriye igitaramo.

Nyuma y’iminota igera kuri 20 Byumvuhore yagarutse ku rubyiniro yanzika n’indirimbo ze z’umwimerere zirimo n’izivuduka zatumye abari buzuye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye bahagurukira icya rimwe barabyina babira ibyuya.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuva hambere na n’ubu zirimo “Umbabarire Mawe”, “Urwiririza”, “Nyiratunga”, “Aho Hantu ni he?”, “Bibananiza iki?” n’izindi.

-  Abafite ubumuga bari bafite akanyamuneza

Igitaramo cya Byumvuhore cyitabiriwe na bamwe mu bafite ubumuga bagaragaza akanyamuneza ubwo baririmbanaga na we indirimbo zitandukanye.

By’umwihariko ageze ku ndirimbo yitwa “Simenye ko ari bwo bwa nyuma’’ yaririmbiye Padiri Frainpont Ndagijimana washinze Ikigo cya HVP Gatagara, bamwe mu bafite ubumuga bahagurutse bajya imbere hafi ye baririmbana na we.

Byumvuhore yahise avuga ko “Iyi ndirimbo njya kuyihanga nagiraga ngo Padiri Frainpont watugiriye neza atazibagirana; n’ubwo nanjye namenyekanye si yo ntego nari mfite.”

-  Abanye-Huye bari banyotewe kwakira Byumvuhore

Bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo babwiye IGIHE ko bari bamutegerezinyije amatsiko kuko bamukunda kandi bishimiye uburyo yabataramiye, batanga umukoro ku bategura ibitaramo.

Munyengabe Théodomir ati “Igitaramo cyagenze neza twacyishimiye, abategura ibitaramo bajye batuzanira abantu nk’aba baririmba indirimbo zo hambere kuko zifite umwimerere kandi zitwubutsa byinshi byiza. Ni indirimbo zifite umwimerere w’ikinyarwanda kandi zirimo ubutumwa.”

Nyirangabe Sawai, uri mu bafite ubumuga akaba ari no mu bateguye icyo gitaramo yishimiye uko cyagenze.

Ati “Turabona bacyitabiriye kandi cyagenze neza, murabizi ko intego ari iyo gushyigikira abana bafite ubumuga n’igikorwa cyo gutangira Yubile y’Imyaka 100 y’umubyeyi wacu Padiri Frainpont. Dufite ubumuga ariko turashoboye; dushobora kuba tudahaguruka ariko tugahagurutsa benshi.”

Byumvuhore aheruka gutaramira muri Kigali Conference and Exhibition Village Ku wa 1 Nzeri 2019; ubwo yatangizaga ku mugaragaro igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ya Padiri Frainpont Ndagijimana washinze Ikigo cya HVP Gatagara. Icyo gihe yafatanyije n’abahanzi barimo Impala, Mavenge Sudi n’abandi.

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana yabonye izuba ku wa 11 Ukwakira 1919, avukira ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse ku wa 26 Gicurasi 1982.

Yashinze Ikigo cyita ku bafite Ubumuga mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza; cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bituma benshi bafata uwo Mupadiri nk’umubyeyi wabo.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza