IGIHE

Byemejwe ko Munyaneza yangiwe kwitabira Miss Supranational kubera amafoto y’ikariso

18 7-11-2018 - saa 10:40, Uwiduhaye Theos

Dr Uwamahoro Yvonne uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Munyaneza Djazira yambuwe aya mahirwe kubera amashusho y’urukozasoni yashyize ahagaragara.

Iri tangazo ryagiye hanze ku wa 05 Ugushyingo 2018 nyuma y’amashusho n’amafoto ya Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yashyize hanze yambaye ikariso.

Hari aho rigira riti “Dushingiye ku myitwarire idahwitse wagaragaje ubwo ku rukuta rwawe rw’urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ku wa 15 Ukwakira washyiragaho amashusho y’urukozasoni ndetse no ku wa 26 Ukwakira ugashyira kuri urwo rubuga amashusho agaragaza ubwambure bwabwe.”

Rikomeza rivuga ko uyu mukobwa atujuje inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda zirimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe yasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa.

Ikindi kandi cyahereweho mu kumuhagarika, harimo ko atubahirije ‘gahunda yo kuganira na bamwe mu bayobozi bo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] ndetse n’ibindi bikorwa byari bigamije guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda imbere mu gihe wasabwaga kubyitabira’.

Rivuga ko nyuma yo kubona ko ibyo byose bihabanye n’amahame agenga irushanwa ndetse bikanabangamira indangagaciro z’umuco nyarwanda bagomba gusigasira, ‘ubuyobozi bw’irushanwa bwahisemo kumuhagarika’.

Nyuma y’uko uyu mukobwa ahagaritswe, Dr Uwamahoro yavuze ko hari kurebwa uko haboneka umusimbura.

Ati “ Hasigaye iminsi 12 ngo irushanwa ritangire. Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza ibishoboka kugira ngo u Rwanda ruhagararirwe.”

Mu ntangiriro za Nzeri nibwo Munyaneza yatangajwe nk’uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018.

Yari agiye guhagararira u Rwanda nyuma ya Ingabire Habiba uheruka muri iri rushanwa mu 2017 ntabashe kuza mu bakobwa 25 ba mbere.

Miss Supranational 2018 azambikwa ikamba mu birori bizaba ku wa 7 Ukuboza muri Pologne bizahuzwa n’ibyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri rushanwa rimaze.

Munyaneza Djazira akunda gukwirakwiza amafoto yambaye ikariso gusa
Munyaneza Djazira yifotoje yambaye ikariso gusa
Uyu mukobwa akunze gushyira hanze amafoto avugisha benshi
Uyu mukobwa yambuwe amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Itangazo rihagarika Munyaneza Djazira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
pracidia 2018-11-08 04:58:30

ese uyu ufite itako nkiryange yaba miss gute? murya ruswa

2
Claude 2018-11-08 04:01:51

Nge mfite ikibazo nshaka kubabaza,surtout iyo commission ibinshinzwe...
kuki muvuga KO ibyo aramafoto y urukozasoni,imyitwarire idahwitse,..
Kandi muzinezako ariya marushanwa muboherezamo bategekwa kubyambara?murabiyobewe KO iyo batabyambaye bimwa amanota?!!!

3
Rudasingwa 2018-11-07 14:32:13

Ibibera kuri ino si biteye ubwoba pe biragaragara ko igeze Ku musozo pe!!!!

4
Rudasingwa 2018-11-07 14:32:12

Ibibera kuri ino si biteye ubwoba pe biragaragara ko igeze Ku musozo pe!!!!

5
Rudasingwa 2018-11-07 14:32:12

Ibibera kuri ino si biteye ubwoba pe biragaragara ko igeze Ku musozo pe!!!!

6
mugabo 2018-11-07 13:49:22

inyandiko itariho kashe kdi ari iyo mu buyobozi iremerwa? ntiwagira ngo ni umuntu wayiyandikiye?

7
Genesis 2018-11-07 12:33:33

Our girls have to know how to use social media, bishinga ba Beyonce na Rihanna babikora bakabikuramo akayabo k’ ama dollars kubera za views, look the opportunity she wastes for her stupidness

8
su 2018-11-07 11:46:28

Uyu mukobwa iyo bamureka agakomeza yari kuzana ririya kamba kuko niwe wujuje ibisabwa byose mu rwego mpuzamahanga!

9
Dudu 2018-11-07 10:42:27

Ntibimubereye kwambara ubusa na gato niyige kwiyubaha abone kujya muba Miss
Ariko abanyafurika tuza reka kwigana abazungu kwambara ubusa ryali

10
Dudu 2018-11-07 10:42:25

Ntibimubereye kwambara ubusa na gato niyige kwiyubaha abone kujya muba Miss
Ariko abanyafurika tuza reka kwigana abazungu kwambara ubusa ryali

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza