IGIHE

Buravan yageze mu Bufaransa aho azakorera igitaramo akanashyikirizwa Prix Découvertes RFI 2018

1 15-04-2019 - saa 13:37, Uwiduhaye Theos

Burabyo Yvan [Yvan Buravan] yageze mu Bufaransa aho azakorera igitaramo ku wa 16 Mata 2019, anakashyikirizwa igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018 aherutse kwegukana.

Buravan yahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru yerekeza mu Bufaransa, mu gitaramo azahakorera ku wa 16 Mata 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kizanaca imbona nkubone kuri Facebook ya Prix Découvertes.

Guhera ku wa 26 Werurwe 2019, Buravan yari mu Rwanda mu kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akubutse mu bitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika.

Yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Mali, Benin, Togo, Tchad, Niger, Congo Brazaville, Guinée équatoriale, Djibouti, Madagascar, Gabon, São Tomé et Príncipe no muri Angola.

Bacyereye igitaramo Buravan azanashyikirizwamo igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa
Buravan n'itsinda rimufasha bageze mu Bufaransa
Buravan yahagurukanye i Kigali n'itsinda rimufasha mu muziki we
Umwe mu basore bazwi cyane mu kuvuza ingoma mu Rwanda uri mu bari gukorana na Buravan muri ibi bitaramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bwenge 2019-04-15 11:37:46

BUravan, Imana ikujye imbere kabisa ! Sinajyaga nita ku bintu by’abaririmbyi b’Abanyarwanda kubera ukuntu mba mbona bitwara nka ba mybob, ariko Buravan waranyemeje pe, uri umukozi kabisa. Ukomeze wicishe bugufi, kandi urusheho kwiga umuziki uwusobanukirwe, uzatera imbere nta kabuza !

Kwamamaza