IGIHE

Bruce Melodie, Tom Close, Gahongayire n’abandi bahanzi bakomeye bahuriye mu ndirimbo ku rurimi rw’amarenga

3 29-05-2019 - saa 11:09, Muvunyi Arsène

Abahanzi b’abanyarwanda batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa “Nimwe” ivugira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babasabira kwitabwaho nk’abandi bose.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae ihuriwemo n’abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie, Tom Close, DJ Pius, Safi Madiba, Aline Gahongayire, Charly na Nina, Platini na Ziggy55.

Ni indirimbo ikoze mu buryo isemurwa mu rurimi rw’amarenga mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusobanukirwa ubutumwa burimo.

Aba bahanzi bose bahuriza ku kuvugira abafite ubu bumuga basaba ko bakwigishwa ururimi rw’amarenga kuko ari rwo “kavukire” rwabo, bakabasha kwiga bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Uhagarariye Umuryango wa Media For Deaf, Freddy Rangira, wagize uruhare mu gukora iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE ko bayikoze mu rwego rwo kugaragaza ibibazo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nabyo bitewe no kutabasha kumvikana n’abandi.

Ati “Ubusanzwe abana bafite kiriya kibazo cy’ubumuga bakura gutyo nta muntu ubitayeho, ntihagire utekereza ko bakeneye kujya ku ishuri kuko amashuri yabo ari make cyane ugasanga akuze atyo. Ikindi ugasanga umwana aravutse, ababyeyi be nta marenga bazi, barabimenya ko afite ubumuga ariko ntabwo bazi ururimi bashobora kumuganirizamo ugasanga agize imyaka irindwi nta rurimi agira.”

Rangira yakomeje avuga ko aba bana bakura badafite ururimi bakurizamo kugwingira mu bijyanye n’imitekerereze, ugereranyije n’abandi bana badafite nk’ubu bumuga.

Umuryango Media For Deaf ukangurira abantu bose kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo nabo bagire uruhare mu kwigisha abana hakiri kare.

Uyu muryango urateganya gutangira kwigisha ababyeyi ururimi rw’amarenga uhereye ku rwego rw’umudugudu no mu bigo mbonezamikurire.

Reba amashusho y’indirimbo "Nimwe"

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Holiness 2019-05-30 01:27:44

We do appreciate your great work.
Iyi ndirimbo ni nziza Kandi ifite byinshi byo kwigisha abantu mu kumenya neza uko abafite ubumuga ubwo Ari bwo bwose bakitabwaho nababari hafi. God bless u for this beautiful song.

2
tesi 2019-05-29 16:10:18

wauuuuh wonderful Song,

3
Pedro 2019-05-29 05:25:04

waou a very nice song kabisa , i do appreciate guys!

Kwamamaza