Bobi Wine yakozanyijeho na polisi mu myivumbagatanyo yateguye i Kampala

3 11-07-2018 - saa 15:42, Munyengabe Murungi Sabin

Bobi Wine yongeye kurikoroza muri Uganda! Yahanganye na Polisi mu myivumbagatanyo yahurijemo abaturage bashaririwe n’itegeko rishyiraho umusoro ku mbuga nkoranyambaga.

Imyigaragambyo yamagana uyu musoro yabereye ahazwi nka Constitutional Square mu gace ka Nakasero mu Mujyi wa Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018.

Yari irangajwe imbere na Bobi Wine, umuhanzi akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda udahuza na Perezida Museveni ku ngingo hafi ya zose za Politike ye.

Iyi myigaragambyo yakozwe mu mugambi utyaye wo guhangana n’icyemezo cya Leta ya Uganda cyo kwishyuza imisoro abakoresha imbuga nkoranyambaga cyo kimwe n’abahererekanya amafaranga biciye kuri telefoni.

Uyu musoro mushya watangiye gutangwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2018 ku bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, WhatsApp, LinkedIn, Instagram, Viber, Skype n’izindi.

Bobi Wine nk’umudepite ndetse no mu izina rye bwite, ari mu gihiriri cy’abamaganye uyu musoro ari nayo mpamvu kuri uyu wa Gatatu yateguye imyigaragambyo bituma yongera kugongana na polisi.

Imyigaragambyo ikirangira, Bobi Wine yashyize kuri Facebook amafoto yerekana uko umuhango wagenze ndetse anavuga ko polisi yashatse kuburizamo iki gikorwa ariko abaturage barayinesha.

Yongeyeho ko Polisi yagerageje kumuta muri yombi birangira ayinaniye ndetse akomeza imyigaragambyo n’abandi nta nkomyi. Ati “Ndashaka gushimira umuntu wese witabiriye kandi akazamura ijwi rye mu rugamba rwo kwamagana uyu musoro udahwitse. Polisi yarwanye cyane ishakisha uburyo yamfunga ariko imbaraga z’abaturage zirayinesha.”

Yakomeje agira ati “Nta mubare w’amasasu, ibyuka biryana mu maso[teargas] cyangwa gufungwa bizaduhagarika. Abasangirangendo bacu bamwe bakubiswe abandi barafungwa. Bagomba kurekurwa kuko nta kibi bakoze kibangamiye Polisi uretse uriya musoro udahwitse.”

Bobi Wine yakozanyijeho na polisi mu myivumbagatanyo yateguye i Kampala

Bobi Wine yaherukaga guteza impagarara muri Uganda muri Nzeri 2017 ubwo we n’abandi badepite batemeraga ingingo y’imyaka iha amahirwe Museveni ngo akomeze ayobore, bateranye ingumi n’imigeri mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe we yari mu itsinda ry’abafunzwe mu gihe abakomeretse bo bajyanwe mu bitaro.

Uyu muririmbyi yari amaze iminsi ateguye iyi myigaragambyo ndetse ntiyasibaga kwibutsa abaturage uko bagomba kwitwara; mu bahanzi bagenzi be uwamubwiye ko azamujya inyuma ni Eddy Kenzo na we wamaganye mu buryo bukomeye uyu musoro.

Ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabaga Minisiteri y’Imari n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gushyiraho iyo misoro, yavuze ko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu ari abanyabihuha. Icyakora yavuze ko abazikoresha ku mpamvu zo kwigisha bazasonerwa nubwo bitaramenyekana uko bizakorwa.

Bobi Wine yavuze ko nta kizamuhagarika gukomeza imyigaragambyo yamagana icyemezo cyo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga
Bobi Wine yifuza ko abaturage bafatana urunana bakamagana uyu musoro
Iyi myigaragambyo yabereye Nakasero mu Mujyi wa Kampala
Bobi Wine arasaba abaturage ba Uganda bose kwishora mu mihanda bakamagana iki cyemezo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
niyigena aimable 2018-07-12 13:53:29

kalisa inyigaragambyo y’amahoro imera ite abanyarwanda ibyo badasobanukiwe bajya inama kigakemuka ntamyigaragambyo dukeneye murwanda nizina ubwaryo "imyigaragabyo" si ryiza twe turaganira bigakemukira mubiganiro

2
kalisa 2018-07-12 01:59:43

No mu Rwanda bajye bareka habeho imyigaragambyo y’amahoro igihe hari icyo abaturage batifuza

3
patrick 2018-07-12 01:13:04

ahahah ngo police iraneshwa koko??? bazaze murwagasabo maze bateze akavuyo turebeko police yacu inanirwa

Kwamamaza