IGIHE

Bishop Rugagi yakajije umurego atoresha umukobwa yabwiye ko azaba Nyampinga w’u Rwanda

25 12-02-2018 - saa 12:23, Dusabimana Aimable

Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza uri guca ibintu muri iki gihe yongeye gusaba abasengera iwe gushyigikira umukobwa witwa Umunyana Shanitah uri mu bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda ndetse ashyira icyapa kimwamamaza ku modoka ye.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda [Abacunguwe], Bishop Rugagi, mu materaniro yo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018 yongeye gukomoza ku mukobwa yabwiye ko azaba Nyampinga w’u Rwanda asaba abakirisitu gukoresha inzira zose mu kumwamamaza.

Umunyana Shanitah wamamazwa na Bishop Rugagi asanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye kandi bakora mu rusengero rwe ndetse ababyeyi be na bo ni abajyanama b’imena bazwi cyane mu ngoro y’uyu mukozi w’Imana.

Mu gihe yatangaga inyigisho asengana n’abakirisitu yavuze ku buryo aherutse gusengera uwo mukobwa bigasakara anenga abavugabutumwa n’abandi bamunenze bakavuga ko yakoze ubuhanuzi bupfuye ko ndetse akwiye gusengerwa.

Atitaye ku byo yavuzweho, Bishop Rugagi yashimangiye ko ashyigikiye uwo mukobwa ndetse abwira abakirisitu be kudaterwa ipfunwe na byo. Umwe mu bayoboke be yahise azana icyapa cyamamaza Shanitah imbere arakimuhereza.

Bishop Rugagi yahise agira ati "Ibi ni ibiki uzanye?" Arongera ati "Mbega! Ndabona bazanye n’akantu k’umukobwa wacu [...] Erega babona twisengera tukigirira abantu beza bagahita bagira ibibazo, buri wese akomere Yesu amashyi ku bw’umukobwa wacu."

Yamusengeye agira ati "Mana turasengeye umukobwa wacu ahantu ari igikunduro n’ubwiza bimubeho abandi nabo bamugendereho, imirimo yawe igaragare mu izina rya Yesu, uko buri wese azamutera inkunga, umutere inkunga inshuro ijana, akanwa k’umuhanuzi kature iri jambo none aha, kabe ku buzima bwe n’ab’iwe mu izina rya Yesu. Amen."

Bishop Rugagi yahise asaba abakora ku mbuga zose z’itorero, televiziyo n’ahandi kubitangaza "noneho ku mugaragaro" ndetse asaba umwe mu bapasiteri be bafite imodoka nyinshi muri Kigali kuzishyiraho zose ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah asaba ko kinashyirwa kuri Range Rover ye.

Yagize ati "Nanjye mukinshakire mugishyire kuri Range Rover yanjye, ejo babe bagishyize ku kirahuri hariya inyuma noneho uvuga abivuge abibona no kuri Range Rover."

Bishop Rugagi yahakanye ko atahanuriye Umunyana Shanitah kuba Nyampinga w’u Rwanda

Mbere yo gusaba abakirisitu be ko bashyigikira mu buryo bweruye Umunyana Shanitah uhataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Bishop Rugagi yabanje kuvuga ku bavugabutumwa banenze ibyo yakoze mu iteraniro riheruka iwe avuga ko atigeze akora ubuhanuzi ahubwo yatanze umugisha.

Ati "Ngo ndavuga ngo nahanuye? Ariko ntabwo narenganya umuntu burya hari n’aba-’petit’ batigeze bamenya n’ubuhanuzi ubwo ari bwo. Narekuriye umugisha ku mukobwa wacu hano, ndavuga ngo Imana izagendane nawe, Imana izabane nawe. Ni ibyo gusa. Si ibyo navuze, mvuga ngo tumushyigikire?"

Yakomeje agira ati "Ahubwo va hano umushyigikire inshuro 600 bimyize imoso mu izina rya Yesu. Ahubwo wenda bababaye ngo kubera ko uwo mwana adasengera iwe, iyo anyandikira mu gikari akambwira ngo mumutize basi ahasengere kabiri."

Bishop Rugagi yashyize icyapa cyamamaza Umunyana Shanitah kuri Range Rover ye

Abakirisitu be bahise bamubwira ko uwo avuga ari gushaka kumwuririraho ahita asenga mu ndimi z’umwuka ashimira Imana ndetse amusabira imbabazi, arongera ati "Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha ibirori ariko byamutunguka mu mazuru. Amen."

Umunyana Shanitah n’abo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bari mu mwiherero mu Mujyi wa Nyamata. Ikamba rizatangwa mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.

Bishop Rugagi Innocent ubwo aheruka gusengera Umunyana Shanitah akavuga ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018
Rugagi yavuze ko atigeze ahanurira umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda ahubwo yamuhaye umugisha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
irakoze samuel 2018-02-13 11:27:03

Ariko uyu munyamakuru nawe arakabije. Bishop Rugagi ntiyigeze amuhanurira ahubwo yaramusengeye gusa. Mureke kwikururira umuvumo.

2
Andew 2018-02-13 07:34:45

Umuntu wese uzi amateka ya Bibiliya ntiyagombye gukora iby Rugagi yakoze kuko mwibuke Ester atoranywa icyakozwe, Daniel na bagenzi be batoranywa cg se uburyo Dawidi yatoranyijwe muri bene se. Ntitukavange urugamba rwo mu mwuka abakristo bariho n’urwumubiri kuko birahabanye. Ibya miss bigomba guhirimbanirwa nabari mu mubiri ntibisaba gusenga menshi kuko abahatanye bose ni abimana kdi ndumva miss ntacyo yunguye mu bijyanye nubuzima bwa gikristo.Murakoze.

3
Ukuri Nyarwanda 2018-02-13 02:55:23

@ibya Rugagi , byaba bitagiye kwisobanura neza uwo akorera.! ibyo yakozwe byamaganywe na Yesu kristo ko inzu yi IMANA atari iguriro none yerekanye umurongo arimo.
@Miss wicisha bugufi , kandi ugaraza isura nyakuri yu Umunyarwandakazi abyerekana mubikorwa apana amagambo...

Mukoreshe amaso ni intekerezo cyane nibwo murabona Miss uzagera kucyo yi yimeze apana ababeshya ngo tuzafasha imfubyi,,,

@Umutoniwase Anastasie, Tukurinyuma cyane kuko wowe ujyanye ni ibihe turimo pe...Kandi uzatsinda uteye neza,wicisha bugufi,kandi urasobanutse .

4
Itangishatse young 2018-02-13 02:38:11

Hhhh
nibyombamvug kbx amadiniyub ni busines nkizind none x niba imana yaramubwiye ngo uwomukobwa azaba miss aramwamamariza iki imana x irabeshya cg imana yaramubwiye atinutamwamamaz ntag bazamutor ahaaa ibaze namwamamaza ntanabe misss azaba asebye ark

5
jean mateso 2018-02-13 02:30:49

umuntu afite uburenganzira bwo gukunda cg se gufana igihangange runaka, je n’ai rien de contre cette Eglise et l’autorité, aliko biliya twabishyira mu cyo twita LES HERESIES DE L’EGLISE. Bishop ntunyumve nabi, ugire ibihe byiza mu kazi kawe ka buli munsi.

6
Karaha 2018-02-13 02:03:07

Uyu mwana natareba neza type aramutera inda tu! Abakozi ba Sekibi ntamabi badakora. Baramaramaje. Ababyeyi b’uyu mwana bazamumurinde ntawamenya

7
Ukuri 2018-02-13 02:00:09

Uyu mutype aramutera umwaku tu! Uyu mwana arambabaje. Cyangwa niba umumagician namubwira iki akore iyo bwabaga. Gusa kino gitype buriya kizanatanga ruswa kugira ngo kimwiyamamarizeho! Uyu ni catcheri!!

8
BONA 2018-02-13 00:54:17

Andika hanoABANTU BOSE BATEKEREZA NKA RUGAGI NDABONA BUJUJE IBYANGOMBWA BYO KUBA ABAPFAPFA

9
Chals 2018-02-13 00:30:07

Rugagi nakugira inama yo kuzasoma igitabo cyitwa ubuzima bufite intego mwirirwa mubeshya abantu ntimubabwiriza gushaka ijuru mubabeshya ko mwabasengera bakabona imodoka nibindi bijyanye nirari ryanyu gusa ingororano zanyu nibyonyine

10
longin 2018-02-13 00:03:13

igihe niki abanyarwanda tumenye ukuri kwibyo tubona abiyita abavugabutumwa mugerageza mubwire abantu inzira igana mwijuru mureke gutandukira Yesu niwe wivugiyeko " ibyaka yizari mubihe kayizari niby’Imana mubihe Imana " mureke gutandukira

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza