IGIHE

Bishop Rugagi ari kubyinira ku rukoma kubera Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda

3 12-09-2019 - saa 10:05, Uwiduhaye Theos

Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza waciye ibintu muri Kigali yishimiye intsinzi ya Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Uyu mukozi w’Imana yifashishije urubuga rwa Facebook agaragaza imbamutima ze ashima Imana bikomeye anagaragaza ko Umunyana yari akwiye iri kamba nta kabuza.

Ati “Amahoro y’Imana. Mfashe uyu mwanya nshimira Imana ku byo yakoze ku bwawe Umunyana Shanitah. Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bikwiye ko ikunezeza kuko warabiharaniye. Si aho gusa ahubwo hari ahandi uzagezwa nayo.”

Arongera ati “Nejejwe no kwishimira intsinzi yawe. Imana y’amahoro ikujye imbere nta n’umwe uyizera ukorwa n’isoni. Humura kandi komereza aho cyane […] uhora mu masengesho yanjye buri gihe mukobwa wanjye wo mu mwuka Imana iguhe umugisha.”

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2019 rishyira ku wa 9 nibwo Umunyana yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahigitse abakobwa 14 bari bahanganye.

Yahembwe miliyoni 1 Frw, akazanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019.

Umunyana wabaye Miss Sipranational Rwanda 2019 umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss UniversityAfrica ryabaye mu Ukuboza 2018. Yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Guhera ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda handikwa inkuru ko uyu mukobwa yahanuriwe kuba Nyampinga w’u Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nta munsi washiraga atavugishije benshi.

Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere. Bamwe batangira kuvuga ko yahanuriwe ibinyoma, mu gihe Rugagi we yavugaga ko abantu bamwumvise nabi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye amwifuriza intsinzi.

Bishop Rugagi ari kubyinira ku rukoma nyuma yaho Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda
Bishop Rugagi Innocent yasengeye Umunyana Shanitah anashimangira ko ari we uzaba Miss Rwanda mu 2018, ariko amahirwe ntiyamusekera
Bishop Rugagi yashimye Imana ku kuba Umunyana Shanitah yaratwaye ikamba rya Miss Supranational Rwanda
Umunyana Shanitah yahigitse bagenzi be aba Miss Supranational Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shadia 2019-09-20 03:32:45

noneho rugagi ndemeye kwazazura numupfu muli morgue nkuko yabivuze

2
Kiiza 2019-09-12 07:16:23

Hahhhhhh

Apfa gusa kutazamutuburira ngo amubwire ko Imana yamweretse babana

Abateka mitwe muragwira

3
Gruec 2019-09-12 06:51:40

Ariko iy’isi ya none iragoye, ubu ibyo Imana yavuze kuri Miss Shanitan bizajya bisohora bigiye kujya byitirirwa Bishop Rugagi kweli? Nimurekure abantu mwibatongera izo mana zanyu zo mutubati rwose, kuko ntawe yaremye par accident.

Kwamamaza