IGIHE

Bianca yateguye ibirori azahemberamo abazi kurimba

0 13-10-2021 - saa 17:00, Nsengiyumva Emmy

Umunyamakuru Bianca yateguye ibirori yise ’Bianca Fashion Hub’ bizahemberwamo abantu bazaba bahize abandi mu kurimba.

Umunyamakuru wa ISIBO TV, Umwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, agiye gukora ibirori bizitabirwa n’abantu biyizeye mu kurimba yise ‘Bianca Fashion Hub’ bizaba tariki 23 Ukwakira 2021.

Uyu munyamakuru usanzwe uzwiho kurimba, yateguye ibirori bizahemberwamo abarimbye kurusha abandi.

Bianca yavuze ko ibijyanye n’ibihembo azagenera abahize abandi azabitangaza mu minsi iri imbere kuko hari abaterankunga bakiri kuvugana.

Ati “Abantu bazaseruka barimbye, batambuke ku itapi itukura bifotoza, hanyuma umuhungu n’umukobwa bazaba bambaye neza bagenerwe amashimwe.”

Kimwe mu byatumye uyu mukobwa ategura ibi birori, ni ukugira ngo yongere ahurize hamwe abantu barimbye nyuma y’igihe bidakunda kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati "Urumva hari hashize igihe kinini hataba ibirori nk’ibi byo kurimba, njye rero kuko nkunda kwambara neza no kubona inshuti zanjye zarimbye, natekereje gutegura ibirori buri wese yakwerekaniramo umwambaro mwiza."

Ibi birori bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko muri ibi birori abazabyitabira bazagira igihe cyo gusabana ndetse bakanasusurutswa n’umuziki mwiza w’aba DJs b’intoranywa.

Bianca yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru akorera kuri City Radio yamazeho hafi imyaka ibiri.

Yahavuye ajya kuri Flash FM na Flash TV ari naho yavuye ajya ku Isibo TV akorera.

Bianca wateguye ibi birori asanzwe azwiho kurimba
Bianca Fashion Hub izahemba abazaseruka barimbye kurusha abandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza