IGIHE

Benjamin Dube yageze i Kigali yakiranwa urugwiro na True Promises (Amafoto)

0 10-08-2019 - saa 10:40, Muvunyi Arsène

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Afurika y’Epfo, Benjamin Dube, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere y’igitaramo gikomeye ahafite.

Uyu mugabo w’imyaka 50 wakunzwe mu ndirimbo zirimo “ketshepile Wena”, “Thel’umoya”, yitabiriye igitaramo cyiswe True Worship cyateguwe n’itsinda ry’abaramyi rya True Promises.

Iki gitaramo kizabera mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo guhera i saa cyenda kugeza kugeza saa moya z’umugoroba, aho azafatanya na True Promises, Shekinah Worship Team na Sam Rwibasira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2019, bamwe mu baririmbyi ba True Promises bari berekeje ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kugira ngo bakire umukozi w’Imana barose kuzabona kuva kera.

I saa moya n’iminota 30 nibwo Benjamin Dube n’itsinda ry’abaririmbyi be basekekaye i Kanombe, yakiranwa urugwiro n’abaririmbyi ba True Promises bavugije akaruru bamukubise amaso.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye yambere kandi ko yiteguye kuba ikiraro gihuza abanyarwanda n’Imana.

Ati “Ntabwo tuje hano kugira ngo twiyerekane gusa, tuje kugira ngo tube ikiraro gihuza abantu benshi n’Imana. Guhimbaza ntabwo ari iby’umuntu, intego yo kuramya ni Imana yonyine ikwiye icyubahiro n’ikuzo.”

Benjamin Dube wamenye u Rwanda bitewe n’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasabiye umugisha u Rwanda n’abanyarwanda.

Ati “Namenyeye u Rwanda muri filime kandi byarambabaje cyane. Icyo nibuka ni ibihe bikomeye rwanyuzemo, nizera ko u Rwanda ruri mu mutima w’Imana kandi nizera ko icyifuzo cy’Imana ari guha umugisha abantu bay, u Rwanda rukwiye umugisha.”

Saa cyenda zuzuye Benjamin Dube arasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo arusheho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

Benjamin Dube yatangaje ko umunyarwandakazi Precious Nina Mugwiza bahuriye muri Amerika mu mwaka ushize agashima impano ye, nawe azaba ari mu itsinda rizamufasha kuramya no guhimbaza Imana.

Benjamin Dube yakiranywe urugwiro n'abaririmbyi ba True Promises
Benjamin Dube yasabiye umugisha abanyarwanda
Benjamin Dube yishimiye kugera mu Rwanda
Abaririmbyi ba True Promises bishimiye kwakira Benjamin Dube
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza