IGIHE

Bazongere wamamaye muri City Maid yinjiye mu njyana ya Hip hop

8 21-08-2019 - saa 19:57, Muvunyi Arsène

Umwaka wa 2019 ugana ku musozo, abenshi mu bakurikirana umuziki bemeza ko ufite umwihariko ugereranyije n’iyabanje bitewe n’impano zitandukanye z’abato zagiye zigaragaza.

Kuri ubu umukobwa witwa Bazongere Rosine umenyerewe muri filime zitandukanye, akaba yaramamaye cyane nka Purukeriya muri Papa Sava na Josy muri City Maid ni umwe mu bo uruganda rwa muzika rwungutse muri uyu mwaka by’umwihariko mu njyana ya Hip hop itisukirwa n’ab’igitsinagore benshi.

Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Akabando k’iminsi” ishishikariza abantu gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo kuko ‘akazi kabi kaguhesha akeza’.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri umwana muto, ariko azitirwa no kubura ubushobozi bumujyana muri studio.

Ati “Kuririmba ni impano namenye na mbere y’uko menya ko nabasha gukina filime. Niga mu mashuri abanza nandikaga imivugo, ngeze mu yisumbuye ntangira kwandika indirimbo, nakundaga Jay Polly na Oda Paccy nsubiramo n’indirimbo zabo. Sinigeze ngira amahirwe yo kwiga mu bigo byegeranye no mu mijyi ngo uko najya muri studio kandi nta bushobozi buhagije nari mfite.”

Bazongere avuga ko atinjiye mu muziki mu buryo bwo kwishimisha ahubwo afite intego yo kuwukora nk’umwuga agakabya inzozi yagize kuva akiri umwana.

Ati “Muzika ni cyo kintu nari nzi ko nzakora kurenza n’uko nkina filime, nabitekereje kuva kera ahubwo mbura ubushobozi. Ubu mfite label imfasha mfite ubushobozi bwo kugeza umuziki wanjye ku rwego rushimishije.”

Bazongere ufatira urugero ku muraperikazi Cardi B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinye amasezerano y’umwaka umwe na label yitwa The Genesis Entertainment izajya imutunganyiriza amajwi n’amashusho y’ibihangano bye.

Mu gihe cya vuba arashyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere “Akabando k’iminsi” mbere yo gukurikizaho n’indi mishinga.

Kuri we yaba umuziki cyangwa gukina filime nta na kimwe kizabangamira ikindi kuko azabigenera umwanya mu buryo bukwiye.

-  Umva "Akabando k’Iminsi", indirimbo ya mbere ya Bazongere Rosine

Bazongere yiyemeje gufatanya umuziki no gukina filime ku buryo nta na kimwe kizabangamira ikindi
Bazongere yatangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga atangirira muri Hip hop
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dominique 2019-08-24 03:52:45

Rosine hip up ntakigenda rwose simuciye inege ariko ntago mubeshye arebe kurukuta rwa YouTube ya rocky kirabiranya umuhungu arimo gufasha wari wagerageje kumushushanya rocky amurikodingira indirimbo aririmba hipup neza cyane wowe rero urambeshya ntikubereye pe

2
richard 2019-08-22 04:59:35

reka reka ndumva nta kijyenda. ikomereze ibya filime nibyo ufitemo talent n’aho umuziki wapi wapi..

3
GAJU A. 2019-08-22 03:51:48

WOW CONGS Rosine.ndagufana iyi ndirimbo irimo inyigisho kurubyiruko.Keep it up mukobwa mwiza

4
Dusenge jean cloude 2019-08-22 02:02:52

Urashoboye pe komereza aho
kandi imana izagufashe

5
Dusenge jean cloude 2019-08-22 02:02:21

Urashoboye pe komereza aho
kandi imana izagufashe

6
Jado 2019-08-22 00:59:49

Ehhh, ndumva uyu mukobwa afite ejo heza, hip hop ye ndumva ari sawa. Afite inyandiko nziza. courage sister.

7
Johnny 2019-08-22 00:01:27

BIG UP Rosine

8
kalisa mose 2019-08-21 21:11:28

Andika ntabidasanzwe nubundi gewe nabonaga ameze nkunywa urumogi

Kwamamaza