IGIHE

Babiri mu bari bahagarariye u Rwanda muri East Africa’s Got Talent’ basezerewe muri ½

2 16-09-2019 - saa 09:57, Uwiduhaye Theos

Elisha The Gift n’itsinda rya Himbaza bari bahagarariye u Rwanda muri ½ cy’amarushanwa ya East Africa’s Got Talent’ basezerewe.

Aba bombi basezerewe mu ijoro ry’iki cyumweru ku wa 15 Nzeri 2019 mu irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ryatambutse imbonankubone kuri Televiziyo.

Abahatanaga bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’umunyarwandakazi Makeda, umuhanzikazi Vanessa Mdee, Jeff Koinage na Gaetano Kagwa ndetse n’imbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa cyabereye ahitwa The Catholic University Of East Africa muri Kenya.

Abari bahatanye ni Elisha The Gift wari ufite nimero 2, Jehovah Shalom nimero 6, All Eyes on us nimero 3, The Mason nimero 1, Janmell Tamara nimero 4 na Himbaza Club yari ifite nimero 5.

Nyuma yo kwiyerekana, abitabiriye bataramiwe n’umuhanzikazi wo muri Tanzania uzwi nka Nandy washimishije abari bari gukurikirana iki gikorwa mu ndirimbo ye yitwa ‘Aibu’.

Akanama Nkemurampaka kemeje ko Jannelle(Kenya) na Jehovah Shalom(Uganda) ari bo bakomeza bakazahatana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.

Umwana w’umukobwa witwa Jannelle Tamara ufite imyaka icyenda ni we wanyuze benshi mu miririmbire ye ndetse n’abagize akanama bamukuriye ingofero bose bavuga ko afite impano itangaje. Jannelle yavuze ko afite inzozi zo kuba icyamamare mu muziki.

Guha amahirwe umwe mu bahatanye wandika umubare w’umunyempano uhatanye ukoreza kuri 21313 ku bantu bari muri Kenya, mu Rwanda ni ukohereza kuri 5040, Tanzania ni 15670 naho Uganda ni 8008.

Elisha The Gift umuhanzi ukora injyana gakondo yagarukiye muri kimwe cya kabiri cy'iri rushanwa
Itorero Himbaza ry’Abarundi baba mu Rwanda, rigizwe n'abanyempano mu kuvuza ingoma ntabwo ryabashije gukomeza

Reba amashusho agaragaza Janelle wemeje akanama nkemurampaka ka East Africa’s Got Talent

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GASONGO 2019-09-16 07:38:24

Wowe witwa Jeanne uratubeshye. Ngewe ndabizi neza MBA Nairobi iri rusha was nararikurikiye. Bariya bavuza ingoma baje bahagarariye u Rwanda ariko basobanura ko bakomoka I Burundi gusa bahungiye mu Rwanda. Uburundi rero ntabwo buhagarariwe. Kuvuga ko Buriwese yaje kugiti cye urabeshye kuko atsinze hazamurwa idrapo ry’igihugu cye, nabya individuality birimo. Rero ujye usobanura ibintu uhagazeho. Kandi ubwo wasanga urikubisobanura wibereye za Kabeza cg Kimironko. Ngewe show ndazireba live batanga ibisobanuro mpibereye.

2
Jeanne 2019-09-16 03:35:32

Aha ndibutsa ko itsinda Himbara ritari rihagarariye u Rwanda, ko ari itsinda ryari rihagarariye abarundi bahungiye mu Rwanda. Ikindi ntabwo amatsinda cyangwa abantu ku giti cyabo bagiye bahagarariye ibihugu, ahubwo biyandikishije ubwabo.

Kwamamaza