IGIHE

Asinah yataramiweho kubera imyenda ishushanya ubwambure bwe

22 10-07-2018 - saa 17:06, IGIHE

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah[Asinah Erra] yongeye kuba ikiganiro mu bafana be, abenshi bamwaturiyeho imivumo bamuryoza amafoto yashyize hanze mu mwambaro usa n’umubiri we.

Asinah usigaye yiyita ‘Bad Girl’ [umukobwa udasanzwe] yari amaze igihe kinini afite agahenge ndetse atagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga. Ubu, ibintu byasubiye irudubi, abafana bongeye kumuhuriraho bamutuka ibyo gupfunyika, abandi bakamurwanirira basaba ko ‘abamugaya bamuha amahoro kuko ari ubuzima bwe’.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Nyakanga 2018, nibwo Asinah Erra na MC Tino batumiwe mu gitaramo cyabereye kuri Top Chef akabari gashyuha cyane i Nyabugogo. Ubwo igitaramo cyabaga, abanywi n’abandi bari baje kureba aba bahanzi batunguwe na Asinah ubwo yageraga imbere yabo yambaye mu buryo busa nk’aho ntacyo yari yikinze.

Uwo munsi, yaririmbye benshi bamuryanira inzara abandi bibaza cyane ku mwenda yari yambaye. Abari bicaye kure wasangaga bavugira mu matamatama ko ashobora kuba ‘yambaye ubusa’ mu gihe abari bamaze gucengerwa na manyinya bo batashye bazi ko bataramiwe n’umukobwa wambaye ubusa.

Iyi myambarire ya Asinah yavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse amafoto ye yarasakajwe cyane ku munsi yaririmbiyeho muri aka kabari.

Asinah yabaye nk’uwenyegeza umuriro ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018 yashyize kuri Instagram amafoto yereka abakunzi be uko byari byifashe mu gitaramo yari yaraye akoze; aho kumushimira no kumushyigikira abenshi bamwakirije ibitutsi no kumuvumira ku gahera bamubwira ko ‘yahombeye umuryango’ abandi bakamusaba guhinduka akajya mu nzira nziza.

Ibi bitutsi kimwe n’ibyo yagiye yohererezwa mu myaka yatambutse, benshi babihuriza ku kuba ibyo akora abiterwa n’ingaruka z’isenyuka ry’urukundo rwe rw’amateka yagiranye na Riderman.

Asinah yaherukaga kubwira IGIHE ati “Ndakeka na bo[ababimushinja] baramaze kubona ko atari ikibazo cy’ihungabana, ari ibyo iyaba mfite iyo depression nahora ndirimba za ndirimbo z’agahinda. Ubu hari ubundi buzima mu ndirimbo zanjye, ntabwo waba uri mu kwiheba ngo uririmbe urukundo.”

Ibyo yabwiwe byose, nta na kimwe Asinah yasubije haba abamushyigikiye n’abamukwennye bamushinja ihungabana.

Asinah yatumye benshi bakeka ko yaje yambaye ubusa mu gitaramo aheruka gukorera mu kabari i Nyabugogo
Abari bicaye inyuma muri aka kabari bavuzaga induru bakeka ko barimo gutaramana n'umuhanzi wambaye ubusa
Asinah yatutswe aryozwa uyu mwambaro yajyanye mu gitaramo i Nyabugogo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
ishimwe ingrid 2018-07-11 04:27:25

iyi ni proof yimpamvu riderman yamwanze
ubuse urobona yari kumushobora koko?ibi byo birakabije kbsa.akeneye yesu akamugaruramo ikizere cyubuzima kuko cyaratakaye pe.

2
Umukundwa 2018-07-11 03:46:10

Nyuma yogusoma izi comments zose birangaragarira ko umuco uhari ko kuwujya inyuma uba uhemukiye Abanyarwanda,rero reka mbonereho kugira Inama abakobwa bacu muri beza p usibye natwe ubwacu kuba twiyizi ko dufite ibimero byiza ariko birakwiye ko dusubira inyuma tukisesengura kuko imiterere yacu ikwiye kuba irebwa nanyirubwite wayigenewe kuyireba ariko hari inama nsaba Abihaye Imana niki mukora ngo aya mahano ari mubana babakobwa banyu ahinduke ? Woe wemerako kwambara imyenda migufi ari abasazababo babarebezwa woe ntacyo uyu mukobwa ari uwawe ntacyo byagukoraho

3
Masha 2018-07-11 02:58:05

Uretse gukabya Asinah yambayr ubusa hehe? Kuba yambaye combinaison isa nk’umubiri niyo mahano yakoze? Ahubwo ni ishyri mumufitiyr. Mureke akore akazi ke kamutunze. Kandi ntawe aza guterura iwe ngo ajye kumureba, mujye muhama iwanyu niba atabashimisha mureke ubusutwa n’amagambo.

4
Ebony 2018-07-11 02:55:43

Uwampa umugore nkawe, byaba ari sawa!

5
degau 2018-07-11 02:34:05

Ariko muransetsa. Mulibanda gusa kuri Asinah mukibagirwa ibyo tubona mu makwe no mu bindi birori. Erega nta Ministere y’umuco tugiro rwose. Ikindi : mwari muzi ko dufite n’aboyobozi bambare ibyenda gusa na biriya bya Asinah (mu ma sports, mu birori by’igihugu) ? Mbega n’agahomamunwa.

6
Mahoro Maurice 2018-07-11 01:57:15

Satani ayoboye isi kbs

7
Biko 2018-07-11 00:28:38

Mwaramutseho ? Umva uwampa amafaranga cg ubushobozi nakora urugendo shuli mu miryango yaba bahanzi kazi bacu nkareba imigabo nimigambi bagirana nimiryango yabo,ese ababyeyi babo bafata abakobwa babo nkababashobotse cg nkabadashobotse ? Reka nigarukire kuri Minisiteri y’Umuco ese koko yumva yakomeza kwitwa iyunuco ibona uyumuco uva ikantarange ndi Min nakwegura ariko twabuze iyindi ntwari twabona Nka Min Jo Nkuko havuyeho Min Yunutekano hakwiye kuvago iyumuryango numuco wenda bikagirwa ibigo aho kugira ngo babihe agaciro karemereye ntacyo izi mini zimariye Abanyarwanda ibintu bimfa barebera umuntu akihandagaza muruhame vraiment ?

8
Ngayo nguko 2018-07-11 00:14:59

Komeza

9
Rudahigwa 2018-07-10 23:31:18

Abatamenyereye uburwayi bwo mu mutwe nagirango Ni ugutoragura amashashi byerekana ko bwakaze. Nyamara umuco WACU niba ufite icyo umariye abaturage ,Leta nitore ingingo

10
Nduhuye silas 2018-07-10 21:12:45

uyu si umuco nyarwanda pe ! tureke guta umuco

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza