IGIHE

Amatike yo kwinjira mu ‘Kwita izina Gala Dinner’ yashize, hasigaye aya ‘Kwita Izina concert’

1 5-09-2019 - saa 18:33, Nsengiyumva Emmy

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu hitezwe umuhango ukomeye wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ibirori bigomba kujyana na wo nabyo bitegerejwe na benshi, birimo ‘Kwita Izina Gala Dinner’ na ‘Kwita Izina Concert’ bizaba ku wa Gatandatu.

Kwita Izina Gala Dinner izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2019. Amatike y’iki gitaramo yari amaze igihe ku isoko yamaze gushira, mbere y’iminsi itatu ngo umunsi nyiri izina ugere.

Kwinjira muri ibi birori byari 150$ ku muntu umwe na 250$ ku bantu babiri bari kumwe na 1200$ ku bashaka ameza y’abantu 10 bicaye hamwe.

Ubu asigaye ku isoko ni amatike yo muri Kwita Izina Concert izaba ku wa 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena. Aha byitezwe ko hazaririmba abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie, Meddy ndetse na Ne-Yo.

Amatike yo kwiinjira muri iki gitaramo ari kugurishirizwa ahantu harimo Bourbon Coffee (UTC, KCT na Nyarutarama), Jumia Food, RDB Gishushu, Kigali Arena n’ahandi.

Amatike ni 3000 Frw ku banyeshuri, 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 25000 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe itike ya menshi ari 50 000 Frw. Muri iki gitaramo kandi abagize Dream Team Djs bazacurangira abakunzi ba muzika bazitabira iki gitaramo.

Amatike ya Kwita Izina Gala Diner yarangiye
Kwita Izina Concert ni igitaramo gikomeye gitegerejwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Venuste 2019-09-05 16:49:55

Ese abanyeshuri bazaza mugitaramo bitwaje iki? Ko

Kwamamaza