IGIHE

Amarangamutima y’umuramyi Benjamin Dube utegerejwe i Kigali

2 11-06-2019 - saa 08:50, Muvunyi Arsène

Umuririmbyi ukomoka muri Afurika y’Epfo wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku ruhando mpuzamahanga, Benjamin Dube, yateguje abanyarwanda bagiye kumubona n’amaso yabo ku nshuro ya mbere.

Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse no zashyizwe mu Kinyarwanda. “ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”

Ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2019, yatumiwemo n’itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n’indirimbo zaryo nka “Wadushyize Ahakwiye.”

Iki gitaramo cyiswe “True Worship”, kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Mu mashusho ya Benjamin Dube afitwe na IGIHE, yemeje ko azitabira iki gitaramo kandi ko afite amatsiko menshi yo gutaramira abakunzi be batuye mu Rwanda.

Ati “Nzaza mu gitaramo cya True Worship tariki 11 Kanama 2019. Mfite amatsiko yo kubabona mwese abari mu Rwanda. Imana ibahe umugisha.”

Ni ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 57 azaba ataramiye mu Rwanda. Aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “You Love Me”.

Imwe mu ndirimbo za Benjamin zakunzwe "Ketshepile Wena"

Benjamin Dube afite amatsiko yo kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gerant 2019-06-11 07:03:30

True promises murumugisha kwisi yose ndetse nokubanyarwanda muri rusange mwagize neza kutuzanira umuramyi nkuyu
Benjamin Dube numuramyi mwiza gospel yurwanda tugiriwe amahirwe yokwakira umuntu ukomeye kbsa @ True promises oyeeee turabakunda

2
Basaneza patrick 2019-06-11 06:55:42

True promises mwagize neza turabakunda iyi ni achievement nziza kuri gospel yurwanda
Banyarwanda twese tuzajye kwifatanya nabaramyi twakira Benjamin Dube @ True promises oyeee mukoribintu byiza ndabakunda cyaneee

Kwamamaza