Amagambo ya nyuma Katauti yavuze ku mukobwa biteguraga kurushinga

17 15-11-2017 - saa 09:08, Munyengabe Murungi Sabin

Umukinnyi w’umunyabigwi, Ndikumana Hamad Katauti wari umaze igihe atoza Rayon Sports yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku ya 14 Ugushyingo 2017, azize urupfu rutunguranye.

Ndikumana Katauti wavukiye i Bujumbura mu 1980. Izina rye ryavuzwe cyane mu Rwanda guhera mu 1998 ubwo yakiniraga Rayon Sports n’ikipe y’igihugu yanabereye kapiteni igihe kinini.

Mu by’imyidagaduro, muri Afurika y’Uburasirazuba yavuzwe cyane ku bw’urukundo rwe n’umukinnyi wa filime Irene Pancras Uwoya. Ibyabo byashyushye cyane guhera ku munsi w’ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009, icyo gihe bakoze ubukwe buhenze banagenda ku ndogobe mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Mu myaka igera ku munani Katauti na Oprah bamaranye bagiye bagirana amakimbirane ndetse mu 2011 bigeze gutandukana ariko imiryango irabunga. Muri Gashyantare 2017, umubano wabo warahagaze burundu ndetse mu minsi mike ishize Oprah yarushinganye n’umuraperi Abdulaziz Chende[Dogo Janja].

Katauti yitabye Imana nyuma y’igihe gito cyari gishize yerekanye umukunzi mushya yasimbuje Oprah. Ndikumana Katauti n’uyu mukobwa witwa Asmah Jesca wo mu Burundi bari bamaze iminsi baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga.

Katauti yaherukaga kwandika kuri Instagram amagambo ashimangira ko gukundana na Asma Jesca ari umwanzuro yafashe ashingiye ku nama nyina yamuhaye akibyiruka. Umubyeyi we ngo yari yaramubwiye ko mu guhitamo umugore ‘akwiye kuzareba ufite urukundo kurusha ibindi byose’.

Yagize ati “Umunsi umwe mama yarambwiye ati “Ku Isi uzahura n’abagore b’amoko abiri, uwa mbere azaguha ubuzima bwiza wifuza, uwa kabiri azaguha urukundo wahoraga unyotewe. Nuba umwe mu banyamahirwe uzabona umugore uzaguha byose icyarimwe; nibiba ngombwa ko uhitamo uzafate umugore uzaguha urukundo.” Ndashimira Imana ko kuri uyu munsi ndi umwe mu banyamahirwe. Warakoze Mama ku nama nziza wangiriye.”

Amagambo ya nyuma Ndikumana Katauti yavuze ku munzi we

Uyu mugabo wari umutoza wungirije wa Rayon sports yari amaze iminsi itarenze icumi avuze ko ‘ubu afite umukobwa bari kumwe wasimbuye Irene Uwoya’ ariko yanze kumuvugaho byinshi gusa yashimangiye ko ‘yamuhaye urukundo’.

Umwana Katauti yabyaranye na Uwoya azarerwa na nde?

Mu kiganiro Katauti yaherukaga kugirana na Bong Stars yasobanuye ko umwana yabyaranye na Irene Uwoya azakomeza kurererwa mu muryango mushya wa Dogo Janja kugeza igihe azuzuriza imyaka amategeko yemera kugira ngo ave iruhande rwa nyina.

Yagize ati “Umwana ntabwo aruzuza imyaka yo kuva iruhande rwa nyina, naramuka yujuje imyaka yemewe n’amategeko nibwo nzaba nemerewe kumufata, ubu agomba kuba ari kumwe na nyina”.

Irene Uwoya w’imyaka 29 na Dogo Janja wa 24 barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Dogo Janja yari aherutse gutangaza ko mbere yo gukundana na Uwoya yabanje kuba umufana we muri filime yakinnye.

Dogo Janja ni umuraperi ukomeye muri Tanzania naho Irene Pancras Uwoya akaba icyamamare muri filime zakunzwe mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah”[yahuriyemo na Kanumba ndetse ikamwitirirwa] n’izindi.

Uwoya na we yigeze kubwira Radio EFM ko gukina filime z’urukundo ari byo ‘byamuhesheje umugabo’. Ndikumana Katauti yamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.

Katauti yari aherutse kwifuriza isabukuru Asma
Jesca n'abana babiri yabyaranye na Diamond
Uyu mukobwa yari aherutse kuvuga ko azatuza ari uko Diamond ahawe inshingano zo kurera abana babyaranye
Ndikumana Katauti yari amaze iminsi icumi yerekanye uyu mugore benshi batangira kumwifuriza kuzagira urugo rwiza
Katauti na Asma bari bamaze iminsi bari kumwe
Katauti yitabye Imana nyuma y'iminsi mike abonye ubukwe bw'uwahoze ari umugore we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bigirimana Ephrem 2017-11-16 05:07:19

Imana Imwakire Mubayo!!.

2
Jerome 2017-11-16 00:18:04

Imana ibahe iruko ridashira Twabakundaga ibakire mubayo

3
MURINDWA 2017-11-15 20:43:55

See you in the heaven

4
Patrick Wi Gahini 2017-11-15 14:40:02

ntacyo Twihangane Tugume Inyuma Yi Kipe Yacu Rayon Siport Kd Na Katauti Tu Mwibuka

5
PATRICK RUVUGABIGWI 2017-11-15 07:12:49

mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Ndikumana,mubyukuri nakuze mubona muri Rayon Sport
ndahamya ko ari nawe watumye nkunda iyo kipe gusa agiye tugeze aho twari tumukeneye cyaneeee bishoboka. RIP NDIKUMANA HAMADI KATAUTI

6
Rehema 2017-11-15 06:35:02

inna Lillah Wa Inna illaih radjiuna Allah akwagurire iqabri yawe kandi nizeyeko ago uri uruhukiye mumahoro

7
Picchou 2017-11-15 04:20:56
8
Picchou 2017-11-15 04:20:56
9
nsabiyumva Jean pirrre 2017-11-15 03:43:18

Iyinkuru irababaje kiss gusa llama imwakiremubabayo!

10
etoo 2017-11-15 03:36:25

wasanga uwo mugore bari basigaye bari murukundo ari we umurangije ari gatumwa ka Oprah. Imana imwakire mu bayo twamukundaga.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza