IGIHE

Ally Soudy azayobora igitaramo cya Symphony na Ric Hassani

0 25-11-2021 - saa 11:01, Nsengiyumva Emmy

Ally Soudy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe kuzayobora igitaramo ‘Fantasy Music Concert’ kizaririmbwamo na Ric Hassani wo muri Nigeria uzaba ufatanya na Symphony Band.

Uyu mugabo byitezwe ko azaba ari mu Rwanda mu minsi iri imbere mu biruhuko gusa yamaze kumvikana n’abari gutegura iki gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Hari amakuru avuga ko Ally Soudy azaba ari mu Rwanda na none yitabiriye igikorwa cya Isango na Muzika Awards, ibihembo bihabwa abitwaye neza mu myidagaduro byitiriwe ikiganiro yatangije kuri Radio Isango Star.

Ally Soudy yaherukaga kuyobora ibirori bya Miss Rwanda mu 2019 ubwo nabwo yari i Kigali mu kiruhuko cy’iminsi mikuru.

Ally Soudy yabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye mu Rwanda, yakoreye radio zitandukanye nka Radio Salus yamenyekaniyemo mu kiganiro Salus Relax anakorera Isango Star aho yakoze ibiganiro nka Sunday Night na Isango na Muzika.

Igitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’ cyatumiwemo Ric Hassani kizabera muri Kigali Convention Centre. Kugeza ubu amatike akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abari kugura amatike mbere y’igitaramo bari kuyabona ku bihumbi 15Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazagura amatike ku munsi w’igitaramo bazasabwa kongeraho ibihumbi bitanu kuri buri tike.

Andi matike ari kugurishwa muri iki gitaramo, arimo n’abakundana bazaserukana basabwa kwishyura ibihumbi 45Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yo ari kugura ibihumbi 200Frw. Kanda hano ugure itike y’iki gitaramo!

Ally Soudy niwe ugiye kuyobora igitaramo cya Fantasy Music Concert
Ric Hassani agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Symphony Band
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza