Aline Gahongayire yakomoje ku musore barwanye akiri ku ntebe y’ishuri

14 8-05-2018 - saa 16:53, Munyengabe Murungi Sabin

Aline Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu buto bwe, yabyirutse akunda ibyerekeye ubuhanzi ndetse yabifatanyaga no kubyina. Mu rungano yari umukobwa ushabutse cyane wakundaga gusabana ariko akagira n’amahane.

Yabwiye ikiganiro Amahumbezi ko ubwo yari mashuri abanza yarangwaga no guharanira kwereka abahungu ko n’abakobwa bashoboye ndetse rimwe na rimwe agashotorana ku buryo byageraga n’aho barwana.

Yagize ati “Mu myaka yanjye yo kwiga narangwaga no gukubagana cyane, nararwanaga cyane ku ishuri. Numvaga utahohotera mugenzi wanjye mpari, nabanaga neza n’abantu bose, nakundaga gukina, guseka ariko ako kantu ntabwo kaburagamo…”

Gahongayire yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa Gatandatu yashatse guhangana n’umusore biganaga witwa Nduwayezu bimuviramo gukubitwa ndetse kugeza uyu munsi aracyibuka ingumi yakubiswe.

Aline Gahongayire aracyibuka ingumi yakubiswe n'umusore biganaga mu mashuri abanza

Yagize ati “Narwanye n’umuhungu witwa Nduwayezu niga mu mwaka wa Gatandatu mu mashuri abanza, sha Nduwayezu yankubise ingumi nzayumva nshaje [araseka] Hari utuntu twinshi twagiye tuba…Namuhaye gahunda yo gutangaza amanota, ndamubwira ngo mu gutangaza amanota tuzahure nzakwereke ukuntu nzakwishyura, nsanga umusore yabyiteguye kandi yandushaga imbaraga. Yaraje yankubise ingumi imwe mpita niruka.”

Muri muzika, Aline Gahongayire ateganya gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu hanyuma mbere y’uko umwaka usoza akazategura ibirori by’imyiyereko y’ababyibushye.

Akiri muto yari umukobwa ushabutse ariko wagiraga n'amahane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
babonangenda 2018-05-09 11:51:11

Umukozi w’imana!!!!!!!!!

2
Prince 2018-05-09 07:49:33

Ariko njye sinzi kuntu mba mbona uno mugore, mba mbona afite ikizizi, arumunyamujinya,afite byinshi ahishe biri muriwe!
Gusa hamwe nogusenga Imana ibasha kubikuraho ikaguha igikundiro
Ibyo vuze niba ataribyo, I’m sorry.

3
kati 2018-05-09 05:54:02

Andika hano inkuru nkizi rwose ntcyo zidufasha ahubwo nkibi mwakabaye mubishyira mu byamamazwa

4
[email protected] 2018-05-09 05:50:27

I am curious to know
Why igihe could take their time, pay costs just to talk about this ledy ukunda social media kd ashaje ntacyo aragerahoo, njye ndi nkawee ahubwo natangiraa kujya nishishaa

Ubuse nkibyo biratwungura iki cg we

5
eliab Ladjab 2018-05-09 04:59:07

Yewega Aline ubonye icyo wirata. Kurwana tu!!!! Biragaragara ko nta kindi ufite wabwira abanyarwanda cyakubaka ubunyarwanda uretse kwibuka ikofe watewe mu myaka yo hambere. Wenda iyo uvuga uti nabaga uwambere yewe kabone niyo aba utubeshya ariko byibura byafasha abangavu ishyaka ryo gukora cyane nahose amahaneeeeeeeeeeee Hindura imvugo.

6
Kayumba 2018-05-09 04:28:42

Nicyo cyatumye urugo rukunanira kubera amahane yawe!

7
kariza 2018-05-09 03:29:35

uyu mudamu byaramucanze akwiye ibitaro cyange bamurengereje akadoze jye mbona atazi ahisi biyikorerwamo igeze.ibyavuga byose mbona aru burofa gusa.

8
kati 2018-05-09 02:48:05

ese niba muba mwabuze amakuru nyamakuru mwatubwiye tukayabashakira nkibi ntanakimwe bitwungura pe

9
Ernest Rugwizangoga 2018-05-09 02:16:22

Komera mubyara wanjye Aline. Imyaka myinshi ni nyiza kukobona ku gihe ndi kure muri Amerika. Kubona ukwo wakuze proud of you

10
ylu 2018-05-08 23:41:19

aho kagiye ntikahava

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza