Ali Kiba na murumuna we Abdu Kiba bakoreye ubukwe umunsi umwe (Amafoto)

3 1-05-2018 - saa 09:23, Munyengabe Murungi Sabin

Umuririmbyi Ali Kiba na murumuna we Abdu Kiba bakoreye ubukwe umunsi umwe ndetse ibirori byo gusangira n’inshuti zabo bibera mu cyumba kimwe muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018.

Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Mombasa kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018; nyuma y’umunsi umwe murumuna we Abdu Kiba na we w’umuririmbyi ahita ajya mu musigiti guhamya isezerano rye n’umukunzi we.

Ubukwe bwa Abdu Kiba na Ruwayda ntibwavuzwe cyane mu binyamakuru byo mu karere kuko bwahuriranye n’urupfu rw’umunyamideli Agnes Masogange uherutse kwitaba Imana.

Nyuma yo gusezerana mu musigiti, Ali Kiba na murumuna we bahise bategura ubukwe bubera umunsi umwe ndetse banabukorera mu cyumba kimwe muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018; bwatashywe n’abayobozi n’abiganjemo abakomeye muri Tanzania.

Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed mu gihe murumuna we Abdu Kiba yarushinganye na Ruwayda mu birori byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ubukwe bw’aba bombi, bwatashywe n’umugore wa Jakaya Kitwete wahoze ari Perezida wa Tanzania[Mama Salma Kikwete]; Minisitiri w’Ubuzima, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ummy Mwalimu; Minisitiri w’Umurimo, Anthony Mavunde; Minisitiri w’Umutungo kamere, Dkt. Hamis Kigwangalla, Guverineri w’Intara ya Mombasa Joho Hassan n’abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dkt. Hamis Kigwangalla yemereye Ali Kiba na murumuna we Abdu Kiba n’abagore babo ko bahitamo agace nyaburanga na hoteli nziza bifuza kujya kubamo mu kwezi kwa buki akazishyura amafaranga yose bazakoresha.

Muri ubu bukwe nibwo Ali Kiba yamuritse bwa mbere ikinyobwa cye bwite cya Mofaya, yavuze ko yifuza ko cyamamare muri Afurika hose ndetse byashoboka kikarenga imbibi z’umugabane kikagera ku Isi hose.

Umugore wa Kikwete[ibumoso] yatashye ubu bukwe
Minisitiri w’Umutungo kamere, Dkt. Hamis Kigwangalla yemeye kubishyurira hoteli nziza bifuza kujya kubamo mu kwezi kwa buki
Nyirabukwe wa Alikiba (Aminah Rikesh Ahmed)
Abdu Kiba n'umugore we
Umugore wa Kikwete yavuze ko yashimishijwe no gutaha ubukwe bw'aba bavandimwe
Ali Kiba n'umugore we
Ubukwe bwabereye umunsi umwe, banabukorera mu cyumba kimwe
Ali Kiba n'umugore we Aminah Rikesh Ahmed
Ali Kiba aherutse kwambikana impeta n'umukunzi we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
akariho karavugwa 2018-05-02 06:53:19

Mukorogo niyogere!!!! aba bashiki banjye koko bitukuje ku buryo uyoberwa nabo aribo... ubuse barabona ari beza uruhu rusa numuhondo...aka nakumiro pe

2
Ntakarutimana James 2018-05-01 09:35:28

Ubwo Bukwe Burabereye

3
Maxi 2018-05-01 04:14:24

Muraduhaye batoto, hii raha kweli, munapendeza kbsa, na batoto balemboo kweli.

Kwamamaza