IGIHE

Akari ku mutima wa Naomi Campbell nyuma yo gusura ingagi mu Birunga

1 10-09-2019 - saa 14:09, Uwiduhaye Theos

Naomi Campbell uherutse mu Rwanda mu muhango wo ‘Kwita Izina’ yahishuye iby’urugendo yagiriye muri Pariki y’Ibirunga ubwo yasuraga ingagi avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’Imana.

Yabitangaje mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, yari aherekejwe n’amashusho [ari ku rukuta rwe rwa Twitter] avuga ko urugendo yagiriye mu birunga rwamushimishije mu buryo bukomeye.

Ati “Igihugu cy’Imana. Natembereye u Rwanda[…]”

Yarangije ashyiraho amashusho ye atembera mu birunga yasuye ingagi.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi sinari narigeze ntekereza uko kugenda mu nzira zigoranye bimera, sinari narigeze nkora urugendo mu nzira zigoranye nk’iyi.”

Yakomeje avuga ko yatangajwe n’uburyo ingagi zitabwaho n’ukuntu zisanzura ku bantu bazisuye n’uburyo Silver Back (ingagi nkuru mu muryango) iwurinda wose icyawuhungabanya.

Naomi Campbell ni umwe mu batumiwe ku munsi ngarukamwaka wo Kwita Izina muri uyu mwaka wabaye ku wa 6 Nzeri 2019, aho abana 25 b’ingagi bahawe amazina, mu muhango wabaga ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi. Na we ari mu bise ingagi aho yayihaye izina rya ‘Intarutwa’.

Naomi Elaine Campbell yavutse mu 1970, ubu afite imyaka 49. Ni Umwongerezakazi umurika imideli, agakina filime ndetse ni na rwiyemezamirimo.

Yatangiye kwigaragaza cyane guhera mu 1980 kuzamura kugeza mu 1994, ndetse yari umwe banyamideli batandatu mu gisekuru cye babashije kuba ‘Super Models’.

Naomi yagowe n'urugendo rwe mu birunga ariko ashimishwa cyane n'ibintu bitandukanye yarubonyemo
Naomi Campbell yagereranyije u Rwanda n'igihugu cy'Imana
Umunyamideli Naomi Campbell yashimishijwe n'uburyo ingagi zisanzura ku bantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-10 07:41:43

Genda Naomi wagacishijeho, hasaza ahasakujwe!

Kwamamaza