IGIHE

Adrien Misigaro yahurije mu ndirimbo imwe abahanzi bari kugororerwa Iwawa (Amafoto)

3 15-09-2019 - saa 13:39, Nsengiyumva Emmy

Adrien Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, muri Werurwe uyu mwaka yasuye Ikirwa cya Iwawa ahava yiyemeje gufasha abahanzi bari kuhagororerwa gukora indirimbo yamagana imigenzereze mibi yatumye bisangayo.

Nyuma y’amezi atari make avuyeyo uyu muhanzi yahiguye umuhigo we akorera indirimbo abahanzi bari kugororerwa Iwawa.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 nibwo ikipe irimo Bob Pro (ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi) na Bob Chris (ufata amashusho indirimbo) yari iri Iwawa.

Icyari cyabajyanyeyo ni ugukorera indirimbo abahanzi bari kuhagororerwa barimo Fireman, Neg G The General na Young Tone uzwi mu ndirimbo yitwa Amahoro ya Gaby

Aba baraperi bose uko ari batatu bajyanywe i Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Iyi ndirimbo bayikoze mu buryo bw’amajwi ndetse bahita banayifatira amashusho mbere yo gusubira mu Mujyi wa Kigali aho bayitunganyiriza ikazajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Adrien Misigaro yatangarije IGIHE ko ubwo iyi ndirimbo izaba irangiye hazatangazwa izina ryayo.

Uyu ni umwe mu mihigo Adrien Misigaro yari yihaye ubwo yasuraga Iwawa cyane ko yaniyemeje kuba hafi urubyiruko ruri kugorerwa kuri iki kirwa.

Ubwo yasuraga Ikigo cya Iwawa muri Werurwe 2019, Misigaro Adrien yabwiye urubyiruko ruri kuhagororerwa ko rudakwiye gucika intege ngo rwumve ko byose byarangiye ahubwo ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe yo kugirwa rushya ndetse buri wese agaharanira kuzatahana ubumenyi buzamutunga mu buzima busanzwe.

Izina Adrien Misigaro rimaze kugwiza ibigwi mu muziki uvuga ku butumwa bubwiriza iby’ijuru. Yakoze indirimbo zirimo ‘Nzagerayo’, ‘Twarahuye’, ‘Nkwitende’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy n’izindi zihembura imitima ya benshi.

Adrien Misigaro yahurije abaraperi bakomeye bari kugororerwa i Iwawa mu ndirimbo igamije kurwanya ibiyobyabwenge
Mu mashusho yafashwe harimo n'agaragaza abagororerwa Iwawa bari mu mirimo
Amashusho y'iyi ndirimbo yafariwe ku Kirwa cya Iwawa
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge n'imigirire mibi yatuma urubyiruko rujyanwa Iwawa
Umuraperi Young Tone na we ari kugororerwa Iwawa
Fireman usigaje iminsi mike cyane agororerwa Iwawa
Neg G The General
Muri aya mashusho hagaragaramo imirimo inyuranye urubyiruko rwahugiramo rukirinda ibiyobyabwenge
Adrien Misigaro yakoze iyi ndirimbo abinyujije mu mushinga we witwa Melody of New Hope
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Omar 2019-09-16 08:14:53

Buri wese abigizemo uruhare, ibiyobyabwenge byacika burundu tukibera mu butengamare.
Ndanenga cyane umuntu wiyise Ukuri utinyuka gusebereza Umuyobozi mu ruhame ku makuru adafitiye gihamya. @RIB ntacyo mwakora ku muntu nk’uyu ukwirakwiza ibihuha anasebye imirimo ya leta n’abakozi bayo?

2
Ukuri 2019-09-15 14:12:22

Iki kigo ntikizagera ku inshingano zacyo z’igororamuco kuko kiri mubigo biyobowe nabi mu Rwanda like Wasac, kko uwitwa Nicolas yahahinduye nk’akarima yarazwe na se, aho yibera Gisenyi muburayi, n’ubujura akorana na barwiyemeza mirimo. Leta nidatabara iwawa bizayigora

3
Jp 2019-09-15 11:42:33

Ni byiza cyane. Ibi bifashe n’abandi guhinduka barebe ibiyobyange. NRS irakora akazi keza ko kugorora Iwawa

Kwamamaza