IGIHE

Abari muri Miss Supranational batemberejwe umujyi wa Kigali (Amafoto)

1 5-09-2019 - saa 14:43, Uwiduhaye Theos

Kuva muri Kamena uyu mwaka hatangiye urugamba rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2019 muri Pologne.

Ni igikorwa kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda cyane ko n’ubwo hari hamaze imyaka myinshi u Rwanda ruserukirwa n’abakobwa batandukanye nta na rimwe hari hakabayeho itora rya rusange.

Ubu abakobwa 15 bari guhatanira iri kamba batangiye umwiherero uri kubera muri La Palisse Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.

Aba bakobwa kuri uyu wa Gatatu bakoze urugendo bazenguruka umujyi wa Kigali mu bice bitandukanye nko mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro basura sosiyete itera inkunga iri rushanwa mu bijyanye na siporo ndetse bajya n’ahitwa Two shots club.

Muri uyu mwiherero w’iminsi itanu, abakobwa bazakora imyitozo ngororamubiri, basure Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi, Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, bigishwe intambuko, baganirizwe n’inzego zitandukanye, bazitabire igitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina n’ibindi.

Aba bakobwa bari mu mwiherero barimo Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10).

Harimo kandi Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18) na Umukundwa Clemence ( No 19).

Umwiherero wa Miss Supranational Rwanda uzasozwa ku wa ku wa 8 Nzeri 2019. Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 08 Nzeri muri Serena Hotel hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Kwinjira mu muhango nyir’izina wo gutanga ikamba rya Miss Supranational bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari 150,000 Frw.

Umuhanzikazi Alyn Sano ni we uzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa gitegerejwe na benshi.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishe uburyo bwa Mobile Money ugakoresha code ya 33 31 01. Ukanda *182*8*1*333101*Amafaranga#

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne, mu Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere azahabwa 500,000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300,000 Frw.

Bari bafite ibyishimo bidasanzwe bari mu modoka yabatwaye
Bari kwica inyota
Basuye ahantu hakorerwa ibikorwa bitandukanye
Gihozo Alda na we ari gushaka ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019
Imodoka aba bakobwa bagendagamo isanzwe itembereza ba mukerarugendo muri Kigali
Magambo Yvette uri mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational
Mutoni Queen Peace ushaka kuba Miss Supranational yari ari kumwe na bagenzi be
Umufite Anipha uri mu bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational mu rugendo ruzenguruka umujyi wa Kigali
Umuhoza Karen (No 15) wanitabiriye Miss Rwanda ari gushaka ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019
Umukundwa Clemence uri mu bakobwa bari gushakishwamo Miss Supranational Rwanda 2019
Umunyana Shanitah uri gushaka ikamba rya Miss Supranational ubwo yifotozaga
Umutoniwase Anastasie uri mu bari gushakishwamo Miss Supranational Rwanda 2019
Umwali Sandrine afite akanyamuneza
Uwababyeyi Rosine (No 7) nawe ari mu bari gushakishwamo Miss Supranational Rwanda 2019

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umusomyi 2019-09-05 08:03:15

Yvette Magambo

Kwamamaza