IGIHE

Abanyamideli batandukanye biyerekanye imbere y’abitabiriye Kwita Izina Gala Dinner (Amafoto)

1 8-09-2019 - saa 18:38, Uwiduhaye Theos

Imyambaro y’abahanga imideli itandukanye mu Rwanda ndetse n’umuziki w’abahanzi batandukanye mu Rwanda wanyuze abitabiriye umusangiro wo ‘Kwita Izina’ wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Igikorwa cya Kwita Izina Gala Dinner cyabereye kuri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2019. Uyu musangiro wari witabiriye n’ab’ingeri zitandukanye. Amatike yawo yari yaramaze gushira, mbere y’iminsi itatu ngo umunsi nyiri izina ugere.

Kwinjira muri ibi birori byari 150$ ku muntu umwe na 250$ ku bantu babiri bari kumwe na 1200$ ku bashaka ameza y’abantu 10 bicaye hamwe.

Ni ibirori byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo Ange Kagame n’umugabo we, ba ambasaderi, abayobozi mu nzego zitandukanye yaba mu Rwanda no hanze bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabereye mu karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.

Imyambaro y’abahanga imideli irimo iya Moshions, Haute Baso, Cedric Mizero, Inzuki Designs, Uzi Collections, Impano Sports, Rwanda Clothing na Uzuri K& Y; yerekanywe muri iki gikorwa n’abamurika batandukanye bo mu Rwanda.

Abahanzi nka Alyn Sano uri mu bari kwigaragaza cyane muri iki gihe ndetse n’itsinda rya Sebeya Band ryize amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo nibo basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa.

Uyu musangiro wabaye mbere gato y’igitaramo cyabereye muri Kigali Arena cyahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu Rwanda nka Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie na Meddy.

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi umaze kubaka izina ku Isi uzwi nka Sherrie Silver yanyuze benshi.

Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 wakoze igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi wenyine mu Karere ka Karongi aho akomoka yari yitabiriye uyu musangiro
Alyn Sano yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Belyse Kaliza ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa
Belyse Kaliza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yari yitabiriye ibi birori
Clare Akamanzi uyobora RDB yari aganiriza abitabiriye Kwita Izina Gala Dinner
Umusangiro wari witabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Umunyarwandakazi Peace Hoziyana uherutse gukomeza irushanwa rya East Africa’s Got Talent uri bagize Sebeya Band yaririmbiye abari bitabiriye

Abamurika imideli batandukanye banyuze imbere y’abari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
David 2019-09-09 00:35:09

Mbega ibirori byiza! Gusa igihe kituvangiyemo n’abafana pee!

Kwamamaza