IGIHE

Abanyamakuru babwiwe ko nta mafoto n’amashusho bya Ne-Yo byemewe gufatwa mu gitaramo

3 6-09-2019 - saa 14:22, Uwiduhaye Theos

Abari gutegura igitaramo kizitabirwa n’umuhanzi w’igihangange Shaffer Chimere Smith[Ne-Yo] batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe gufata amashusho n’amafoto bye .

Iki gitaramo kizabera mu nyubako ya Kigali Arena tariki 07 Nzeri 2019 azagifatanya n’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, Charly & Nina, Bruce Melodie na Riderman.

Ne-Yo w’imyaka 39 ubusanzwe uretse kuririmba, yandikira bagenzi be indirimbo, akazitunganya ndetse akanabyina.

Ubuyobozi bwa EAP iri gutegura igitaramo cye ifatanyije na RDB bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho n’amafoto mu buryo bwo kuyatangaza kuko byose byemewe gufatwa n’umuntu NE-Yo azaba yizaniye akabisangiza abari gutegura igitaramo ari nabo bazahita babiha abanyamakuru.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byemerewe kuzafata amafoto n’amashusho bizifashisha mu nkuru zivuga kuri iki gitaramo, y’abandi bahanzi ariko mu gihe Ne-Yo yaba agiye kuririmba bakarekera aho.

Ne-Yo yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019..

Kubuzwa gufata amashusho ku binyamakuru ni ibisanzwe. N’umuramyi w’Umunyamerika Don Moen yakoreye mu Rwanda ku wa 10 Gashyantare 2019 cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN ku bufatanye na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction nta mashusho y’uyu muhanzi yari yemewe gufatwa gusa amafoto yo ntabwo byari bibujijwe.

Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo cya Ne-Yo, ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe.

Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw, n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe na bitatu ku banyeshuri.

Amatike ari kugurishirizwa kuri Jumia, Chomad, RDB Gishushu, Kigali na Bourbon Coffee Shops ya Nyarutarama, KCT na UTC. Abantu bose basabwa kuzaza kare kugira ngo hatazaba umubyigano cyangwa se bamwe bagasanga imyanya yashize.

Ne-Yo ubwo yageraga mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Karinda viateur 2019-09-06 18:53:28

Ntimugakabye

2
Diane 2019-09-06 15:30:50

Ubundise baba bazana ab iki ko dufite abahanzi beshi,ubu umurundo bamwishyuye ,ntibari kuyagabagabanya abanzi nka 5 bakizamuka cg se n abasazwe,bakiteza imbere,ubuse araririmba iki rubanda rwumva,murabura kuzana ba Masamba na Sophia ,niyo kandi bashyiramo n igisupusupu

3
Sawa 2019-09-06 13:28:01

Uwo muhanzi ko yirya bikaze?

Kwamamaza