IGIHE

Abanya-Sénégal bateranye amagambo kubera ubwiza bw’abanyarwandakazi

42 4-06-2019 - saa 15:48, Uwiduhaye Theos

Muri Afurika, u Rwanda rukunze kugarukwaho nk’igihugu gifite abakobwa beza kurusha ibindi bihugu byinshi, ndetse bishimangirwa na benshi mu byamamare bakunze kubazwa icyo bazi ku Rwanda bagasubiza batajijinganya ko bazi ko hari abakobwa beza.

Ab’ibyamamare bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye ntibahwemye gushimagiza ubwiza bw’abanyarwandakazi, bakavuga ko bajyaga babyumva none bakaba babibonye amaso ku maso.

Abo twavuga baje mu Rwanda bakavugishwa n’uburanga buhambaye bw’abanyarwandakazi, harimo nka Ali Kiba, Mr. Flavor, Shaggy, Ice Prince, Ramsey Noah, Beenie Man, Jason Derulo, Sean Paul, Davido n’abandi baje mu Rwanda mu myaka igera kuri ine ishize.

Uheruka kubishimangira ni Umunya-Nigeria Skales, waririmbiye mu Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2019, uyu musore hari aho yashimagije ubwiza bw’Abanyarwandakazi, agira ati “Nkunda abagore cyane. Mwihe amashyi, muhe u Rwanda amashyi. Mumpe amashyi.’’

Muri Sénégal ubwiza bw’abanyarwandakazi bwakuye benshi mu byimbo butuma bamwe bavugishwa, havuka iteranamagambo hibazwa igihugu gifite abakobwa beza hagati y’u Rwanda na Sénégal.

Mu mpaka zakwirakwiye ku mbuga za Internet zitandukanye muri Sénégal, aho watangiriye mu itsinda [Group] rya Facebook rikunzwe muri iki gihugu ryitwa ‘T’es De Dakar Si’ hibazwaga hagati y’u Rwanda n’iki gihugu abafite abakobwa b’uburanga.

Kuva ubwo havutse ibice bibiri muri iri tsinda, icya mbere cy’abagabo bo muri Sénégal bemeza ko ‘Abanyarwandakazi bafite uburanga burangaza benshi kurusha ubw’abakobwa bo muri iki gihugu’ mu gihe hari n’abakobwa batabyishimiye maze nabo bishyira hamwe bamagana ibyo basaza babo bari kuvuga.

Mu cyo bise ‘Twe abanya-Sénégal kazi, nta cyatuma tugirira ishyari abanyarwandakazi’.

Uwitwa Commandos Baye yifashishije ifoto y’umunyarwandakazi maze yandika amagambo agira ati “Kuva ubu, nongeye gutangaza ubwenegihugu bwanjye bwa Sénégal, ntewe ishema no kuba umunyarwanda…”

Mu bitekerezo byatanzwe ku byo uyu yanditse benshi basaga nk’abamuseka bakamubwira gukoresha ifoto itari iy’umunyarwandakazi, bati “Koresha ifoto itari iy’umunyarwandakazi, koresha iy’umukobwa mwiza wo muri Sénégal yaba umuhanzi, umukinnyi wa filime n’abandi… mu kwibutsa abagabo bacu ko nta mpamvu yo kujya mu Rwanda kureba abagore beza ku mugabane.”

Mu mateka y’u Rwanda, abanyarwandakazi bazwi nk’abantu bagira umuco kandi bakitwararika buri kimwe. Abanyarwandakazi bo hambere bakundaga kwiyongerera ubwiza bakoresheje ibuye ryitwa inkurwe basyaga bakisiga ku gahanda.

Abazi umuco w’u Rwanda bemeza ko umunyarwandakazi uko yaba asa kose, ari muto cyangwa munini ahorana ubwiza butavangiye. Bazwiho kutavuga menshi ariko bakamenya gusubizanya ikinyabupfura iyo hari ikibazo babajijwe.

Iyo umuhaye gahunda, arayemera kandi akaza. Ntabwo bikunze kubaho ko bica gahunda, iyo atakubwiye yego cyangwa Oya, mu buryo bweruye ntiyirirwa aza, kandi bazwiho kumenya guteka cyane cyane inyama, amafi n’ibindi.

Umuco gakondo wo muri Sénégal ho ushyira imbere cyane ku bintu bigaragara cyane cyne ku bagore. Bitandukanye no mu Rwanda, usanga kuba umuntu afite uruti ruto muri iki gihugu bifatwa nk’ubukene bigatuma abagore benshi baho bakora ibishoboka byose ngo bagire umubyibuho.

Ubwiza bw'abanyarwakazi buri kuvugisha benshi muri Sénégal
Ku mbuga zitandukanye muri Sénégal hakwirakwiye ifoto y'umunyarwandakazi Ishimwe Naomie wari uhagarariye abanyarwandakazi muri rusange hagereranywa ubwiza bwe n'ubw'abakobwa bo muri icyo gihugu
Ifoto ya Ishimwe Naomie niyo yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye muri Senegal ubwiza bwe bwatangariwe na benshi muri iki gihugu hibazwa abafite ubwiza kurusha abandi hagati y'abakobwa bo mu Rwanda n'abaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
umutesi bella 2019-06-20 10:14:26

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

2
umutesi bella 2019-06-20 10:14:26

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

3
umutesi bella 2019-06-20 10:14:26

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

4
umutesi bella 2019-06-20 10:14:26

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

5
umutesi bella 2019-06-20 10:14:25

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

6
umutesi bella 2019-06-20 10:14:25

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

7
umutesi bella 2019-06-20 10:14:25

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

8
umutesi bella 2019-06-20 10:14:24

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

9
umutesi bella 2019-06-20 10:14:24

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

10
umutesi bella 2019-06-20 10:14:24

abanyarwndakazi ni beza cne kbx

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza