IGIHE

Abakobwa bari muri Miss Supranational bakoze igitaramo cyo kwerekana impano (Amafoto)

2 7-09-2019 - saa 09:11, Uwiduhaye Theos

Abakobwa 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational bari no mu mwiherero muri La Palisse Nyandungu bakoze igikorwa cyo kwerekana impano.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, aho aba bakobwa bose bahuriye mu gitaramo cyo kwerekana impano buri wese akagaragaza ikintu yiyumvamo kurusha ibindi.

Umunyana Shanitah na Mutoni Queen nibo babimburiye abandi, berekanye impano yo kubyina no kuririmba bifashishije indirimbo ya Igor Mabano yafatanyije na Nel Ngabo bise ‘Gake’ .

Aba bakobwa bakurikiwe na Uwase Aisha wabyinnye bya Kinyarwanda indirimbo yitwa ‘Hinga Amasaka’ ikunda gukoreshwa cyane mu bakoresha injyana zirimo umudiho wa Kinyarwanda.

Umutoniwase Anastasie we yabyinnye ‘kizomba’ mu ndirimbo ya Nel Ngabo aherutse gushyira hanze yise ‘Byakoroha’.

Igiraneza Paulette Ndekwe we yerekanye impano yo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yemeza bagenzi be mu ndirimbo yitwa ‘Je lui dirai’ ya Celine Dion.

Sandrine Umwali we yabyinnye bya kinyarwnada mu ndrimbo ‘Ubumanzi’ ya Cecile Kayirebwa, na bagenzi be nka Yvette Magambo na Neima Nina babyina muri iyi njyana indirimbo ‘I bwiza’ na ‘Kanjogera’ za Jay Poly & Eric na Masamba Intore.

Uwababyeyi Rosine na Umulisa Divine bo bakinnye ikinamico bakuye ku nkuru yasakaye kuri uyu wa Gatanu ivuga ku mukobwa wiyahuye kubera umusore wamwanze.

Ni mu gihe Umwali Bella na Umufite Anipha bo bagaragaje impano zabo mu kumurika imideli. Gihozo Alda na Umuhoza Karen bakinnye umukino uvuga ku mukobwa w’umunyafurika.

Umwiherero wa Miss Supranational Rwanda uzasozwa ku wa ku wa 8 Nzeri 2019. Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 08 Nzeri muri Serena Hotel hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Kwinjira mu muhango nyir’izina wo gutanga ikamba rya Miss Supranational bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari 150,000 Frw.

Umuhanzikazi Alyn Sano ni we uzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa gitegerejwe na benshi.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri ibi birori wifashishe uburyo bwa Mobile Money ugakoresha code ya 33 31 01. Ukanda *182*8*1*333101*Amafaranga#

Umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa miliyoni 1 Frw, anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne, mu Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere azahabwa 500,000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300,000 Frw.

Aba bakobwa bose uko ari 15 bari bakoraniye mu cyumba buri wese yereka bagenzi be impano yifitemo
Gihozo Alda na Umuhoza Karen bakinnye umukino uvuga ku mukobwa w’umunyafurika
Magambo Yvette yabyinnye indirimbo ya Jay Polly na Eric Mucyo
Ndekwe Paulette we yagaragaje impano mu kuririmba indirimbo ya Celine Dion
Neima Nina nawe yabyinnye bya kinyarwanda
Umufite Anipha yerekanye impano yo kumurika imideli
Umukundwa Clemence we yerekanye impano mu kubyina bigezweho
Umunyana Shanitah na Mutoni Queen nibo babimburiye abandi mu kwerekana impano bifitemo
Umutoniwase Anastasie yabyinnye kizomba mu ndirimbo Byakoroha, Nel Ngabo aheruka gushyira hanze
Umwali Sandrine nawe yabyinnye bya kinyarwanda
Uwababyeyi Rosine yakinnye ibintu bamwe bagira ngo byamubayeho kubera uko yariraga
Uwababyeyi Rosine na Umulisa Divine bo bakinnye ikinamico bakuye ku nkuru yasakaye kuri uyu wa Gatanu ivuga ku mukobwa wiyahuye kubera umusore wamwanze
Uwase Aisha we yerekanye impano yo kubyina bya Kinyarwanda

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
chris 2019-09-07 11:45:46

aba beza birwanda bashatse imirimo bakareka ubusongarere

2
Q 2019-09-07 09:53:13

Imburamukoro gusa!

Kwamamaza