IGIHE

Abakobwa 20 bari guhatanira Miss Supranational Rwanda mu 2019 bamenyekanye (Amafoto)

2 12-08-2019 - saa 11:31, Uwiduhaye Theos

Abakobwa batandutu batowe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 muri Miss Supranational n’abandi 14 batowe mu byumweru bibiri bishize bahawe nimero zibaranga bazifashisha muri iri rushanwa.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru kuri Century Park iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Habanje gutoranywa abakobwa batandatu bari biyongera kuri 16 batoranyijwe mu byumweru byabanje. Aba bakobwa batandatu batoranyijwe muri barindwi bari bitabiriye.

Abakomeje ni Benedicta Nyaki, Sabayezu Akanyana Laetitia, Uwababyeyi Rosine, Gihozo Alda, Muzirankoni Cynthia na Umutoniwase Rose. Uwitwa Mukamuligo Beatrice niwe utabashije gukomeza muri iri rushanwa.

Nyuma yo gutoranya aba bakobwa hahise hatangwa nimero ku bakobwa 20 bose hamwe bagiye gukomeza urugendo rwa Miss Supranational Rwanda.

Uko abahakobwa bahawe nimero: Umutoniwase Rose (No 1), Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Nyaki Benedicta (No 4), Neima Nina (No 5), Umwali Bella ( No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Nsabayezu Akanyana (No 8), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10).

Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Ingabire Grace (No 16), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18), Umukundwa Clemence ( No 19) na Muzirankoni Cynthia wahawe (No 20).

Aba bakobwa bose banyuze imbere y’Akanama Nkempurampaka kari kagizwe na Dan Kwizera uyobora Uno Fashion Agency, Uwase Clementine wahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa.

Bagiye gutoranywamo abazajya mu mwiherero w’iri rushanwa ndetse n’abazagera mu cyiciro cya nyuma mu 2019. Umwiherero uzamara iminsi itanu guhera ku wa 03 Nzeri.

Ku wa 06 Nzeri hazabaho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi, akazaserukira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne.

Mu bisabwa abashaka kwitabira ku isonga harimo kuba umukobwa afite hagati y’imyaka 18 na 28, atarashatse kandi nta n’umwana afite, areshya na 1, 70m, yemera amategeko n’amabwiriza y’irushanwa ndetse nta bishushanyo bigaragara ku mubiri we.

Mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru Dr. Uwamahoro wagiye bwa mbere muri Miss Supranational ahagarariye u Rwanda usanzwe aba mu Budage yari ahari, akaba ari nawe uhagarariye abategura iri rushanwa.

Aba bakobwa batangiye urugendo rwo gushaka uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2019
Abakobwa bose uko ari 20 bahawe nimero
Umukobwa uzatsinda azahabwa miliyoni 1 Frw anahagararire u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne
Mutoni Queen Peace ari mu bakobwa 20 bazahatana muri Miss Supranational Rwanda
Magambo Yvette yiyerekana mbere yo guhabwa nimero
Gihozo Alda, nawe yabonye itike kuri iki Cyumweru
Umufite Anipha ushaka ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019
Shanitah wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018 arashaka ikamba rya Miss Supranational
Uwase Aisha wahatanye muri Miss Rwanda ntabashe kugera kure usanzwe ari umuhanzi w'imideli nawe arashaka ikamba rya Miss Supranational 2019
Uwababyeyi Rosine nawe yaje mu bakobwa batandatu bakomeje kuri iki Cyumweru
Umwali Sandrine arashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2019
Umwali Bella uri mu bakobwa bari gushakishwamo Miss Supranational Rwanda 2019
Umwali Bella uri mu babonye itike mu Cyumweru cya kabiri ari guterwa ibirungo
Umutoniwase Rose, Benedicta Nyaki, Sabayezu Akanyana Laetitia, Uwababyeyi Rosine, Gihozo Alda na Muzirankoni Cynthia babashije gukomeza mu itoranywa ryo kuri iki Cyumweru

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kangoulo malin pasteur 2019-08-12 14:54:59

Umutoni Rosine ndamuha amahirwe
nuyu usa na Mwiseneza Josianne witwa:Umufite Anipha.

2
Ntigurirwa Gaston 2019-08-12 09:51:43

Andika hano Numero 12

Kwamamaza