IGIHE

Abahatanira Kiss Summer Awards batangajwe, The Ben na Meddy bongera kubona irushanwa ribahuza

0 6-09-2019 - saa 16:19, Nsengiyumva Emmy

Abanyamuziki bahagaze neza mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda bagiye gushimirwa binyuze mu bihembo bya “Kiss Summer Awards”bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio Kiss FM iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda. Byatangiye gutangwa mu mwaka ushize wa 2018. Kiss Summer Awards ihabwa abahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu gihe cy’impeshyi.

Itangwa ry’ibihembo by’uyu mwaka ririmo impinduka kuko hongewemo icyiciro cy’umuhanzi mushya wakoze indirimbo igakundwa cyane.

Abahatana bari mu byiciro bine birimo icy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best Summer artist), indirimbo nziza y’impeshyi (Best summer song), utunganya indirimbo mwiza w’impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).

Nk’uko Amed Muhamadi yabitangarije IGIHE ngo amatora yabahatana azatangira ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019. Abafana bakazatora abahanzi babo binyuze kuri Instagram, nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga bwa mbere.

Mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo begukanye ibi bihembo. Ibirori byo kubitanga bizaba ku wa 6 Ukwakira 2019.

Abahatana mu byiciro byose uko ari bine

Best Summer Artist

The Ben

Meddy

Charly na Nina

Bruce Melodie

Nsengiyumva (Igisupusupu)

Best Summer Song

Twifunze ya Sintex

Kungola ya Sunny na Bruce Melodie

Abana babi ya Danny Vumbi

All night ya Meddy

Kontwari ya Safi Madiba

New Summer Artist

Kevin Saka

Amalon

Sunny

Nel Ngabo

Bushali

Best Summer Producer

Madebeat

Dannybeat

Clement

Lick Lick

Knoxbeat

Meddy yongeye guhurira na The Ben mu bihembo bya Kiss Summer Awards
The Ben arahatanira igihembo muri Kiss Summer Awards
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza