Abahanzi batangiye gushakisha amajwi mu irushanwa rya Primus Guma Guma

4 4-05-2018 - saa 09:13, Munyengabe Murungi Sabin

Irushanwa risumba ayandi mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani rigeze mu cyiciro cyiryongerera ubushyuhe biturutse ku buryo buri muhanzi aba ahihibikanira kubona amajwi.

Primus Guma Guma Super Star ya 8 yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 16 Werurwe 2018. Ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa bwatangaje ko iry’uyu mwaka rizagaragaramo ibyiza byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje.

Aba bahanzi bazajya bahembwa miliyoni buri kwezi nk’uko bisanzwe gusa amatsinda yo azajya ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu. Umubare w’amafaranga ahabwa uwa mbere nayo yajemo impinduka.

Ubu, amatora biciye kuri telephone yatangiye ndetse buri muhanzi mu icumi bahataniye iri rushanwa yahawe nomero bazajya bamutoreraho. Gutora bizajya bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; bazajya bapfundura icupa babone ‘code’ mu mufuniko hanyuma bayohereze kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.

Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse banabashe kubabona.

Abahanzi na nomero bahawe bazajya batorerwaho:

1. Active

2. Bruce Melody

3. Christopher

4. Jay C

5. Just Family

6. Khalfan

7. Mico the Best

8. Queen Cha

9. Uncle Austin

10. Young Grace

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ishimwe Dieudonne 2018-05-06 16:22:28

Bruce melody niwe muhanzi wasohokera igihugu nta use bye rwose, bityo rero uwo musore melody muyimubikire pe.

2
hagabimana 2018-05-06 01:14:43

Ahaa niba namanyanga arimo kristitofa ayegukana naho abandi barambesha

3
rb eflem 2018-05-04 20:35:20

Aha mwibagiweko hari abantu batanywa inzoga ariko bakunda bamwe muri aba bahanzi bazabona code bate?

4
iyakaremye 2018-05-04 04:48:17

umwami iyo atanze (APFUYE) asimburwa n’ igikomangoma!!! amaherezo bose bazayitwara natwe ahubwo reka duhange igihe kizagera natwe iyo gumaguma tuyitware. ahubwo nibareke nabayitwaye mbere bagarukemo naho ubundi ntarushanwa ririmo. ninko gukora tour du rwanda!!!!

Kwamamaza