Primus Guma Guma Super Star igarukanye imbaraga

9 13-03-2018 - saa 16:32, Munyengabe Murungi Sabin

Irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya munani, abahanzi hafi ya bose ukuyemo abaryegukanye batangiye gushyashyana bashakisha inzira zaribinjizamo.

Ni ryo rushanwa rukumbi rikomeye mu Rwanda, rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baba batoranyijwe ku rwego rw’igihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kuzenguruka igihugu cyose biyereka abafana.

Mu myaka umunani ishize, Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa ry’ikinege mu gihugu rigera mu bice hafi ya byose by’u Rwanda ndetse rikitabirwa ku rwego ruhanitse aho usanga hari n’ibitaramo byitabirwa n’abakunzi ba muzika barenga ibihumbi 20.

Uko imyaka ishira indi igataha niko rizana impinduka kandi nziza mu cyerekezo cyo gushyigikira umuziki no guteza imbere abawukora mu buryo bw’amafaranga. Umuhanzi wese witabira PGGSS ayisoza nibura abitse miliyoni zitari munsi y’enye ndetse ku musozo waryo hatangwa ibihembo n’amafaranga y’inyongera.

Umuhanzi wahize abandi ahabwa igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga 25,000,000; abamuguye mu ntege na bo bahabwa andi mafaranga uhereye kuri miliyoni zirindwi gusubiza hasi.

Mu mateka y’u Rwanda nta kindi kigo uretse Bralirwa cyigeze gitegura igikorwa nk’iki gihuza umuhanzi n’abafana be mu ntara zose ndetse akanahabwa umushahara w’amafaranga miliyoni buri kwezi. Iri rushanwa ryatumye benshi bagura imodoka zigezweho abandi bubaka za etage ndetse hari n’abahise binjira mu bucuruzi ku gishoro bavanye muri PGGSS.

Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka irindwi ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara muri 2017.

Aba bahanzi bose bamaze gutwara iri rushanwa bafite ubuhamya bwumvikanisha impumeko y’umuhanzi ugira amahirwe akibona muri PGGSS. Aba bose bafite imitungo itari mike bakesha kuba baritabiriye iri rushanwa ndetse amazina yabo yashinze imizi mu muziki w’u Rwanda.

Primus Guma Guma yagarutse...

Ubuyobozi bwa Bralirwa itegura iri rushanwa bwasohoye itangazo rivuga ko itora rigomba gukorwa biciye mu bitangazamakuru aho buri kimwe kizahitamo abahanzi mu byiciro bitanu birimo abaririmba Hip Hop, RnB, Afrobeat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Itora rikirangira ku rwego rwa buri gitangazamakuru, ubuyobozi bwacyo bugomba gufata ifishi batoreyeho bukayisinya maze igashyikirizwa ikigo cya PWC gisanzwe kibara amajwi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ibahasha zirimo urupapuro rw’itora zigomba kuba zagejejwe ku cyicaro cya Bralirwa ku Kicukiro bitarenze saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018.

Mu bigenderwaho kugira ngo umuhanzi yemererwe guhatanira PGGSS8, harimo ko:

- Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi akorera umuziki ku butaka bw’igihugu.
- Agomba kuba yujuje imyaka 18 kandi atarengeje 35 y’amavuko
- Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
- Uwaryitabiriye inshuro eshatu zikurikiranya ntiyemerewe guhatana
- Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati ya 2016-2018
- Kuba yarakoze indirimbo ebyiri z’amashusho guhera mu mwaka wa 2016-2018, by’umwihariko imwe muri izo video ikaba yarashyizwe kuri YouTube.
- Mu hanzi 10 bazatoranywa hagomba kugaragaramo abakobwa babiri.

Urupapuro rwo gutoreraho muri uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ishimwe hakim 2018-07-11 07:17:02

Mwandu fasha mugakura ho kwinjira kwira nga munt

2
Daniel 2018-03-14 08:57:35

njyewe numva imyaka batayigenderaho kuko siyo ihatana

3
clement 2018-03-14 08:05:48

Senderi niwe uzabiryosha

4
emmanuel 2018-03-14 04:35:10

Ibinivangurankirindiryose nsinzimpamvu leta itarafata icyemezo cyokubikurikirana mubwire ururuganda barubwiyeko kuvakumyaka 35 kuzamura ntaweuzongerakunywa izonzogazabobakumvabamezebate.

5
Aferky 2018-03-14 01:59:33

Bakureho imyaka barebe ubuhanga bwa Makanyaga, maze ayegukane izuba riva

6
Gatare 2018-03-13 13:08:02

Nubwo Bralirwa yamamaza INZOGA zayo,imenye ko abanyamadini bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Ariko nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI†batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI.

7
Niyongabo 2018-03-13 11:17:33

bizabiha nk’iby’ubushize. Senderi iyo abuze muri Guma guma byose birapfa. abazajyamo muzajya mutangazwa n’uko batazwi

8
ali 2018-03-13 10:19:55

Nyabuneka mudohore Senderi ajyemo dore ko amerewe nabi!! azabone n’uko arongora...

9
dan yvan 2018-03-13 10:11:03

murakoze gusa imyaka bari bakwiye kuyikurho kuko imyaka siyo ihatana

Kwamamaza