IGIHE

Umunyarwandakazi Kandathe agiye gushyira hanze album y’indirimbo z’Imana

0 15-02-2022 - saa 07:39, Akayezu Jean de Dieu

Umuririmbyi, umwanditsi akaba n’uwigisha gukoresha ibikoresho bya muzika, Immaculate Kandathe, yamaze gusoza umushinga wa album y’indirimbo esheshatu zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’imyaka ibiri atangiye umuziki.

Uyu mugore w’Umunyarwandakazi ufite amateka yo kuba yarasusurukije ibirori by’ishyaka ry’aba- Démocrates muri Leta ya New York muri Amerika, amaze imyaka ibiri atangiye umuziki.

Kandathe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni Umwami’ ikaba n’imwe mu zizaba zigize album ye ya mbere.

Yabwiye IGIHE ko mu myaka ibiri ishize atangiye umuziki, yamaze kurangiza album y’indirimbo esheshatu zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yavuze ko ubutumwa rusange buri kuri iyi album ye bugaruka ku rukundo Yesu Kiristo yakunze abantu akaba yaremeye kubapfira ku musaraba kugira ngo abacungure.

Ati “Ni ukwibutsa Abanyarwanda ko Yesu yazutse atakiri mumva.”

Indirimbo nshya yise ‘Ni Umwami’ nayo ishimangira ubutumwa buri kuri iyi album.

Ati “Iyi ndirimbo itubwira neza ko imva irangaye, Yesu yazutse. Ibyo bikarushaho gukomeza Abanyarwanda imitima no kumvako tutakibarwa ho icyaha ahubwo byose Yesu yabirangirije i Karuvari.”

Kugeza ubu indirimbo ebyiri ‘Ndubu Ubuzima ndetse na Ni Umwami’ nizo zimaze kujya hanze mu gihe izindi enye zisigaye zizagenda zisohoka zikarangirana n’impera z’uyu mwaka.

Kandatha asaba abakunzi b’ibihangano bye n’abazumva indirimbo ziri kuri iyi album kuzirikana ko bababariwe ibyaha, babohoke kubwa Yesu Kiristo.

Uyu ni umwe mu bahanzi basusurukije ibirori by’aba-démocrates, ku wa 20 Ukwakira 2018, byabereye mu Mujyi wa Syracuse mu Leta ya New York muri Amerika.

Byari byitabiriwe na Senateri Chuck Schuss, Pamela Hunter, Meya w’Umujyi wa Syracuse, Ben Walsh n’abandi.

Kandathe yaririmbye muri ibi birori abisabwe n’ubuyobozi bwaho kuko bifuzaga ko afatanya n’abana yatozaga mu Mujyi wa New York.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Ni Umwami’ ya Kandathe:

Yizeye ko ubutumwa bwe mu ndirimbo buzafasha benshi
Umuhanzikazi Kandathe agiye gushyira hanze album ye ya mbere mu gihe cy'imyaka ibiri amaze mu muziki
Kandathe aha yari kumwe na Meya w’Umujyi wa Syracuse,
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza