IGIHE

Umuhanzi Kagame Charles yasohoye ‘Abanyuzwe’, indirimbo ihanura abantu kunyurwa uko bari

0 4-11-2021 - saa 19:25, IGIHE

Umuhanzi uri mu bagezweho mu bakorera umuziki uhimbaza Imana hanze y’u Rwanda, Kagame Charles, yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Abanyuzwe’’ ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kunyurwa n’ubuzima babayemo.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda ane, Kagame Charles yayishyize hanze nyuma y’amezi asaga icyenda ashyize hanze iyitwa “Amakuru’’ yakunzwe cyane mu bihebeye umuziki uhimbaza Imana.

Kagame Charles ubusanzwe asengera mu Itorero ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour muri Australia ndetse ni naho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Uyu muhanzi yasohoye indirimbo “Uranyuzwe’’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris na Nicholas mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga.

Kagame Charles yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya yasohokanye n’amashusho yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu kunyurwa n’uko Imana yabaremye.

Ati “Ubutumwa burimo ni ububwira abantu ko bakwiye kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye; hari abandi batabifite kandi babyifuza. Ni ingenzi kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Yasobanuye ko abantu badakwiye kwiganyira ahubwo ari ingenzi ‘‘kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Ati “Nizeye ko iyi ndirimbo izakirwa neza. Hari abantu numva Imana yateganyije ko izabagirira umumaro. Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana nabasaba gukomeza kudusengera no kutuba hafi mu murimo w’ivugabutumwa turimo.’’

Indirimbo “Uranyuzwe’’ yasohotse nyuma y’iyitwa “Amakuru’’, Kagame Charles afata nk’iye y’ibihe byose.

Yavuze ko indirimbo ye “Amakuru’’ yazamuye izina rye, ayifata nk’imfura ye kuko ‘yamubereye iy’amateka’ bitewe n’uburyo yakiriwe.

Ati “Ni indirimbo nanditse, nyikora muri studio iratinda ariko nyisohoye abantu barayikunze, bampa ubutumwa. Ndashima Imana cyane. Ni indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye.’’

Uyu muhanzi afite imishinga itandukanye yo gukora indirimbo zizaba ziri kuri album azasohora mu minsi iri imbere. Yasoje gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, ubu aritegura kuzitunganya mu mashusho.

Kagame Charles ni umwe mu babarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana barimo Gahongayire Aline, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascène, Umurundi Fortran Bigirimana n’abandi.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe”, “Naragukunze” na “Amakuru’’ yakunzwe bihebuje.

Kagame Charles ari mu bahanzi b'abanyempano mu muziki uhimbaza Imana
Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zirimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe”, “Naragukunze” na “Amakuru’’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza