IGIHE

Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro bahumurije abatinze kubona urubyaro

0 21-11-2021 - saa 07:31, Mukahirwa Diane

Abahanzi bakorera umuziki wabo wo guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro, bashyize hanze indirimbo bise ‘Aracyakora’ itanga ihumure ku bantu batinze kubona urubyaro.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2021, yari imaze imyaka itatu ikorwaho na Tumaini wayanditse akifuza gufatanya na Misigaro mu gusakaza ubu butumwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Tumaini Byinshi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ari mu bihe by’amashimwe kubera abagore b’inshuti ze bari bamaze kubona urubyaro nyuma y’igihe bararubuze.

Yagize ati “Nari mu bihe by’amashimwe. Hari abagore b’inshuti zacu bari bamaze igihe kinini batabyara kandi tubasengera, umwe muri bo yarabyaye bintera umunezero ariko nzirikana ko hari n’abari inyuma niko kubahumiriza mu ndirimbo.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo amashimwe n’agahinda by’abari barabuze urubyaro ariko bakaza kurubona.

Yagize ati “Ni indirimbo irimo amashimwe, ihumure no guhamya itangira ivuga intimba ya Sarah na Anna bari bafite kubwo kubura urubyaro ariko kubera kwihangana bizeye Imana irabasubiza.”

“Ni benshi kuri ubu babiciyemo bari gushima kandi harimo n’ihumure ku bakibirimo. Bakomere kuko Yesu aracyakora.”

Tumaini Byinshi yasobanuye ko ari we washatse Gentil Misigaro ngo bakorane ndetse amufasha kunoza iyi ndirimo nk’umuririmbyi w’umuhanga.

Uyu muhanzi yatangaje ko ubu ari gutegura album ye ya kabiri izaba ikubiyeho indirimbo zitandukanye.

Tumaini yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Abafite ikimenyetso, Intsinzi, Tuza waremewe na Nafashe umwanzuro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza