Prosper Nkomezi wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze album ye ya kabiri.
Iyi album y’indirimbo icumi uyu muhanzi yayitiriye indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Nzakingura’.
Iriho indirimbo nka ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Ndaje’ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Hallellujah’ yakoranye na James & Daniella, ‘Urihariye’, ‘Nshoboza’, ‘Warakoze’, ‘Nzakingura’, ‘Hahiriwe’, ‘Ai Gitaye’ na ‘Tumusange’.
Nkomezi yabwiye IGIHE ko yahisemo kuyitirira iyi ndirimbo kuko irimo ubutumwa bukomeye kandi bwubaka imitima ya benshi muri ibi bihe bikomeye isi muri rusange.
Ati “Album nayise ‘Nzakingura’ nk’indirimbo mfite iriho. Ni indirimbo irimo ijambo nakuye muri Bibiliya riri muri Matayo 7:7 rigira riti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa’. Nibutsaga abantu ko Imana ibakunda kandi yiteguye gukingurira uje wese akomanga ikamuha ibyo yifuza byose nkuko ijambo ryayo ribivuga.”
Iyi album iri kugura hagati ya 20.000 Frw na 40.000 Frw ku bashaka kugura flash disk cyangwa CD iriho indirimbo ziyigize, bashobora kuzigura kuri Zion Temple Rubirizi n’iya Gatenga. No ku mbuga zitandukanye nka Spotify, iTunes, Amazon n’izindi iriho.
Muri Mutarama yose izaba iri kuri kiriya giciro ariko nyuma yaho kizagabanywa.
Nkomezi yaherukaga kumurika album ye ya mbere mu 2019 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel, tariki ya 7 Nyakanga 2019. Iyi album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo icyenda.
Uyu muhanzi watangiye asengera mu Itorero rya ADEPR ubu abarizwa muri Zion Temple ya Apôtre Dr Paul Gitwaza, yabatirijwemo mu 2013.
Nkomezi w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu buryo by’uwabigize umwuga mu 2017.
Uyu muhanzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahatangirira amashuri ye nyuma aza kuyakomereza mu Rwanda.
Avuka mu muryango ukijijwe kuko na se umubyara ari pasiteri, akaba ari umwana wa gatandatu mu bavandimwe icyenda.
Yatangiye umuziki akirangiza amashuri yisumbuye mu 2014 ariko izina rye ritangira guhama mu 2017 ubwo yashyiraga ahabona indirimbo zirimo “Sinzahwema.”
Reba zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album zamaze gukorerwa amashusho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!