Umuramyi Patient Bizimana uheruka kurushinga, yatatse umugore we ku munsi we w’isabukuru y’amavuko avuga ko ari igitangaza cyabayeho mu buzima bwe.
Patient yabitangaje yifashishije urukuta rwe twa Twitter aho yanditse ubutumwa kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 yifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka atigeze avuga.
Ati “Isabukuru nziza mugore wanjye w’igikundiro ukaba umuntu tuzafatanya ubuzima bwose, Gentille B wuzuza umutima wanjye, gikundiro cyanjye ndetse n’umugisha wanjye.”
“ Uyu munsi ndishimira ubuzima bwawe. Uri igitangaza cyabayeho mu buzima bwanjye. Turi kumwe ubuzima bufite igisobanuro cya nyacyo ndetse bugira icyanga cyo kubunerezerwamo.”
Tariki 19 Ukuboza 2021, nibwo umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana yarushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.
Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana na we yaririmbiye umugeni we.
Basezeranye nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.
Happy birthday to my lovely wife and my partner for life Gentille B the one who fits my heart, my divine gift & my blessing.i celebrate ur life today . you're the miracle that happened ever in my life.with you life has it's real meaning and worth to be enjoyed… pic.twitter.com/paLMxyME7k
— Patient Bizimana (@PatientBizimana) January 25, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!