IGIHE

Padiri Jean François Uwimana yashyize hanze indirimbo ikebura indyarya zihisha mu rukundo

0 13-11-2021 - saa 00:28, IGIHE

Padiri Jean François Uwimana umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya Hip Hop, yatunguranye ashyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Loved you’, ikebura abitwikira urukundo ari indyarya.

Ntabwo bisanzwe ko abihaye Imana, by’umwihariko abapadiri, bumvikana mu ndirimbo zisanzwe, byongeye z’urukundo.

Iyi ndirimbo iri mu Gifaransa n’Icyongereza, yumvikanamo amagambo y’umwe mu bakundana abwira mugenzi we ko kuba yaramukunze atari ukumwibeshyaho nubwo mugenzi we ari indyarya.

Hari nk’aho avuga ati “Urukundo Imana inkunda nibwo buzima bwanjye. Nibyo koko ntunkunda nakoze ikosa rikomeye, ariko na we ntiwavumbuye ko Imana inkunda.”

Mu ndirimbo kandi Padiri Uwimana avuga ati “Gukunda ntabwo ari ugushaka amaramuko, ahubwo ni ukuba hafi y’abandi ukabagirira akamaro. Kwitanga ni ukumenya kugira ibyo wigomwa, kumenya gukunda ni ukumenya kubabarira.”

Padiri Uwimana kuri ubu wiga mu Budage, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo cyaturutse ku guhura kwe na Producer Mastola usanzwe akora indirimbo z’abahanzi.

Bamaze guhuza, nibwo bunguranye ibitekerezo bemeranya gukora indirimbo mu njyana mpuzamahanga.

Ati “Twaganiriye gato duhita twemeza ko twahita dukora indirimbo ya mbere tukanareba ko duhuza […] Byarangiye igihangano kivuyemo ari uruvange rwa R&B nk’iza Chris Brown na Pop nk’iza Michael Jackson.”

Ku bijyanye n’inkomoko y’amagambo agize indirimbo, Padiri Uwimana yavuze ko byaturutse ku muntu asanzwe azi wakunze ariko uwo yakundaga akamuryarya.

Yavuze ko hari ubwo abakora nk’ibyo bibwira ko barusha ubwenge abo babikorera kandi atari ko biri.

Ati “Ni umuntu ukunda undi ariko uwo akunda akaba umuryarya atanamwifuriza ibyiza nyamara Imana irinda abakunda bagenzi babo. Hari n’ubwo umuntu ashaka kukugambanira cyangwa kukugirira nabi nyamara atakurusha n’imbaraga.”

Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo, Padiri Uwimana agira inama abakundana kutagendera ku kuba uwo bakunda na we abakunda, ahubwo bagakunda kuko bibarimo kandi ari byiza.

Yavuze ko kuba asanzwe aririmba indirimbo zirimo ubutumwa bweruye busingiza Imana, ntaho bitaniye n’ubutumwa buri mu ndirimbo ’Loved You’ kuko byose biganisha ku gukundana no kubaho abantu ari abanyakuri.

Padiri Uwimana asanzwe ari umuhanzi ubifatanya n’umuhamagaro wo kwiha Imana muri Kiliziya Gatolika. Yamenyekanye cyane kubera ibihangano bye bikoze mu njyana ya Hip Hop itamenyerewe mu madini.

Padiri Uwimana yifashisha abandi bantu mu mashusho y'iyi ndirimbo babyina bigezweho
Iyi ndirimbo yakorewe mu Budage aho Padiri Uwimana yiga
Padiri Uwimana yavuze ko igitekerezo cy'indirimbo yakigize ari kumwe na Producer Mastola
Padiri Uwimana mu mashusho y'iyi ndirimbo agaragara yambaye bigezweho mu bahanzi ba R&B na Pop
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza