IGIHE

Batandatu batsindiye guhagararira Amajyepfo mu irushanwa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ (Amafoto)

0 28-04-2024 - saa 07:43, Mahoro Vainqueur

Abanyempano batandatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batsindiye itike ibemerera guhagararira Amajyepfo mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ riri kuba ku nshuro ya kabiri

Aba baririmbyi batandatu bavuye mu ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Huye ku wa 27 Mata 2023 batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umunyamakuru Mike Karangwa, umuririmbyi Nelson Mucyo n’umunyamakuru Irakoze Promesse.

Abakomeje bose batuye mu Karere ka Huye barimo Semuhungu Gentil , Abayisenga Jean De la Croix, Nshimiyimana Caliste, Niyigena Elyse ,Fils Masengesho na Umuhoza Aimée.

Umuhoza Aimée yatangarije IGIHE ko yishimiye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, yizeza abakunzi b’umuziki wa gospel ko naramuka atsinze ibihembo azahabwa bizamufasha gushyira mu bikorwa inzozi zo gukora uyu muziki uhimbaza Imana ushamikiye kuri gakondo.

Ati “Nishimiye cyane kuba nabashije kwinjira mu cyiciro gikurikiyeho, Imana nimfasha gatsinda, nzakoresha ibihembo nzahabwa mu gushyira mu ngiro inzozi mfite zo gukora umuziki wo kuramya Imana uri muri gakondo nyarwanda.”

Aba banyempano bahagarariye Intara y’Amajyepfo muri rusange, biyongereye ku bandi 23 barimo barindwi bakomereje mu Karere ka Rusizi , icumi b’i Rubavu na batandatu bavuye i Musanze.

Nyuma ya Huye, iri rushanwa rizakomereza mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 4 Gicurasi 2024.

Iri rushanwa riri kuzenguruka igihugu, abazatoranywa muri buri Karere bazahurizwa muri ’Pre- Selection’ izatanga abanyempano 10 bajya mu mwiherero uzabera i Kigali.

Hazakurikiraho icyiciro cya nyuma kizabera i Kigali kizatanga batatu bahabwa ibihembo birimo miliyoni 3Frw zizahabwa uzaba yabaye uwa mbere , miliyoni 2Frw ku uzaba uwa kabiri na miliyoni 1Frw izabwa uwa gatatu.

Aba batatu usibye guhabwa igihembo cy’amafaranga, bagomba gukorerwa indirimbo imwe kuri buri umwe bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Umunyamakuru Irakoze Promesse ni umwe mu bazakurikirana bya hafi abanyempano batandatu bakomereje i Huye muri Rwanda Gospel Stars Live
Umuririmbyi Nelson Mucyo ari mu Kanama nkemurampaka k'iri rushanwa
Umuhoza, umubyeyi w’abana batatu ni umwe mu bitabiriye ijonjora ry'ibanze mu irushanwa Rwanda Gospel Stars Live
Uko utwara ijwi ryawe ni kimwe mu byitabwaho cyane imbere y'akanama nkemurampaka
Uhawe 'Yego' eshatu aba ahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Mike Karangwa ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Abitabiriye Rwanda Gospel Stars Live i Huye bari biganjemo urubyiruko
Banejejwe no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya Rwanda Gospel Stars Live
Abari bagize akanama nkemurampaka mu ijonjora ry'ibanze ryabereye i Huye
Abanyempano batandatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batsindiye itike yo gukomeza mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’
Aba banyempano bahagarariye Intara y'Amajyepfo bose batuye mu Karere ka Huye

Amafoto : Kwizera Remy Moses

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza