IGIHE

Past Rick Warren yagaragaje urukumbuzi afitiye Abanyarwanda

0 13-02-2022 - saa 16:13, Mukahirwa Diane

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren, yatangaje ko Covid-19 yatumye atabasha kujya muri Afurika, by’umwihariko akaba akumbuye inshuti zo mu Rwanda.

Uyu mupasiteri mbere y’uko iki cyorezo cyibasira Isi nta mwaka yasibaga mu Rwanda. Akenshi yabaga akurikirana ibikorwa bya Peace Plan, gahunda ihuza amatorero atandukanye mu bikorwa byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda batandukanye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rick Warren abinyujije kuri Twitter yavuze Covid-19 yatumye atabasha kujya muri Afurika kandi akumbuye inshuti ze zo mu Rwanda.

Ati “Icyorezo cyambujije gusubira kureba inshuti zanjye zo mu Rwanda n’Abanyafurika. Ndabakunda mwese kandi ndabakumbuye cyane, niba uri kuri Twitter none ndishimira kuvugana nawe.”

Kuri Twitter abantu batandukanye bo mu bihugu by’Afurika bahise bamusubiza bamugaragariza urukumbuzi bamufitiye nabo ndetse bamusaba ko yazahagera vuba.

Uyu mupasiteri yatanze umusanzu mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yakunze kumvikana ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.

Pasiteri Rick Warren ni umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Icyamenyekanye ni icyo yise ‘Ubuzima bufite Intego’ cyahinduye ubuzima bwa benshi.

Uyu mugabo afite imyemerere irwanya ubutinganyi, akanarwanya itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko akumbuye Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza