IGIHE

Urwibutso Fortran Bigirimana afite kuri Apôtre Gitwaza, yamutumiye mu gitaramo cye i Kigali

0 13-01-2024 - saa 18:32, IGIHE

Umuramyi Fortran Bigirimana uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na James & Daniella yifuje gutumiramo Apôtre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ye n’umubyeyi mu mwuka.

Iki gitaramo cyiswe “Birakumvira Live Recording Experience” giteganyijwe ku wa 14 Mutarama 2024, kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church.

Ni igitaramo yatumiyemo Apôtre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple and Celebration Center avuga ko kuva bahura yamubereye inshuti ndetse n’umubyeyi mu buryo bw’umwuka.

Ati “Mfite inshuti nyinshi harimo na Apôtre Dr. Paul Gitwaza, ni umubyeyi nubaha, n’iyo aje i Burayi turakorana cyane, akunze kuntumira tugakorana mu bikorwa bitandukanye. Yabaye inshuti n’umubyeyi mu by’umwuka.”

“Yanyemereye ko azaza gusa uretse gahunda nyinshi aba afite azahagera, adusengere nk’umuntu dusanzwe dukorana, azaza atinzeho ariko azafata umwanya wo kudusengera no kuduhesha umugisha.”

Uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki avuga kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu.

Gusa yashyizeho itike y’ibihumbi 20 Frw ku bantu bifuza kumutera inkunga muri iki gitaramo cye.

Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira Abanya-Kigali nyuma y’igitaramo aherutse gukorera muri Canada.

Uyu muhanzi ari mu baramyi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Ntacyo Nzoba”, “Ni amahoro” n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.

Umuramyi Fortran Bigirimana uri mu Rwanda avuga ko kuva yahura na Apôtre Dr. Paul Gitwaza yamubereye inshuti n'umubyeyi mu buryo bw'umwuka
Uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki avuga kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu gusa hari itike y’ibihumbi 20 Frw yishyurwa n'abantu bifuza kumutera inkunga
Fortran Bigirimana yatumiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza ndetse n'Itsinda rya James & Daniella mu gitaramo afite i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza